skol

Abanyamerika bateganya gushora miliyoni 700$ mu itunganywa rya Gaz Methane mu Kivu

Yanditswe: Saturday 09, Aug 2025

featured-image

Sosiyete ya Symbion Power LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteganya gushora imari ya miliyoni 700 z’Amadolari mu mushinga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo gutunganya Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu.

Symbion, binyuze mu ishami ryayo rya Symbion Power Lake Kivu Ltd, mu 2019 yagiranye na Leta y’u Rwanda amasezerano y’ishoramari rya miliyoni 185$ yo gutunganya ingufu za megawatt 56 muri Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi Mukuru wa Symbion, Paul Hinks, yatangarije ikinyamakuru The Bloomberg, ko iyi sosiyete ishaka kubyaza iyi gaz umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu za megawatt 140, uzacanira ibice byo muri RDC birimo Umujyi wa Goma.

Hinks yasobanuye ko kugira ngo uyu mushinga ushoboke, bizasaba ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziri mu Burasirazuba bwa RDC, zibanza kubona amahoro n’umutekano kuko ari bwo imirimo yo kuwushyira mu bikorwa yagenda neza.

Ishami rya Symbion ryitwa Hydro-Link rishaka gutanga umusanzu mu wundi mushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa miliyari 1,5$, uva muri Angola ukagera mu bice byo muri RDC bicukurwamo Cuivre na Cobalt.

Umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko imishinga y’Abanyamerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari ari umusaruro w’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena.

Boulos yagize ati “Ishoramari rya sosiyete zo muri Amerika nka Symbion Power rigaragaza gushyigikira iterambere ry’igihe kirekire ry’akarere n’uburyo Amerika ishaka cyane gukomeza ubufatanye mu by’ubukungu hagati yayo n’u Rwanda na RDC.”

Boulos yasobanuye ko Anzana Electric Group na yo iteganya kwifatanya n’u Rwanda na RDC mu mushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Ruzizi III, ufite agaciro ka miliyoni 760$.

Biteganyijwe ko umushinga uvuguruye wo kubaka uru rugomero uzatangira muri Mutarama 2026, urangire mu 2030. Ruzatanga umuriro w’amashanyarazi wa megawatt 206.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa