Abanyamulenge babaga mu Mujyi wa Uvira bahungiye muri Kamanyola
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Abanyamulenge babaga mu Mujyi wa Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye muri Santere ya Kamanyola muri Teritwari ya Walungu nyuma y’aho abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bawuvuyemo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyamulenge baba muri Uvira, Muyoboke Ndatabaye, ku wa 18 Mutarama yatangarije ku muyoboro wa YouTube wa ‘Agasaro Kaburaga’, ko we na bagenzi be bafashe iki cyemezo kubera ubwoba bw’uko bashobora kugirirwa nabi n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Ndatabaye yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yatangazaga ko igiye gukura mu Mujyi wa Uvira abarwanyi bari bawusigayemo, abo mu mitwe ya Wazalendo batangiye koherereza Abanyamulenge ubutumwa bubamenyesha ko bazabica kuko ngo ni Abanyarwanda badakwiye kuba muri RDC.
Ati "Hageze ku wa Gatanu, hatangira kubaho ibintu by’amatsinda, ubona abantu bajagaraye, basa n’abafite gahunda yo kugirira abantu nabi. Hanyuma ejo ni bwo twakoze inama n’abaturage, ni njye wayikoresheje nka Perezida, mbabwira amakuru y’uko AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kuva mu mujyi."
Yakomeje ati "Maze kubibwira abaturage, baravuga bati ‘Ntabwo dushobora kwihangana rero, ntitwakongera gutega imitwe ngo dutegereje Wazalendo baze batujye ku mutwe’, dufata gahunda yo kuvuga ngo duhunge."
Ndatabaye yatangaje ko kuva mu gitondo cyo ku wa 18 Mutarama, inzu z’Abanyamulenge n’insengero bayobora zatewe na Wazalendo barimo abaturanyi babo bari barahishe intwaro, barazisenya, izindi barazisahura. Yemeje ko hari benshi bamaze guhunga.
Ati "Ubu turi Kamanyola. Nta muntu n’umwe wambutse umupaka. Twese turi Kamanyola ku mashuri; abagore, abana, abagabo ni ho turi. Abashaka baza bakadusura. Aho turi turumva dusa n’aho dutekanye nubwo ubuzima bumeze nabi. Nibahasigira Abazalendo na bwo tuzakomeza kuzageza tugeze hanze y’imipaka."
Ndatabaye yasobanuye ko mu gihe AFC/M23 yagenzuraga uyu mujyi ari bwo Abanyamulenge batuje kuko mbere y’aho umutekano wabo wahungabanywaga n’imitwe ya Wazalendo. Yahamije ko batazongera kubana n’iyi mitwe ishyigikiwe na Leta ya RDC.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *