skol

Abanyamulenge basabye kudatereranwa mu bihe bigoye barimo

Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026

featured-image

Abanyamulenge baba muri Amerika basabye amahanga kutabatererana mu bihe bigoye bakomeje kunyuramo byo gukorerwa ihohoterwa no kwicwa bigizwemo uruhare n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byagarutsweho ubwo Abanyamulenge bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibukaga Brig Gen Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wari umuyobozi w’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Brig Gen Makanika yishwe ku wa 19 Gashyantare 2025 aguye ku rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa bwakunze kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’ubwihariko Abatutsi n’Abanyamulenge.

Umuyobozi wa Umuryango MPA (Mahoro Peace Foundation), Adele Kibasumba, yagaragaje ko Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema bakomeje kwicirwa mu burasirazuba bwa RDC, ashima ubutwari bw’abarimo Brig Gen Michel Rukunda alias Makanika biyemeje kwitangira bagenzi babo.

Kibasumba yagaragaje ko ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi mu burasirazuba bwa RDC bumaze igihe kirekire, bityo ko ari yo mpamvu we na bagenzi be bari mu buhungiro mu bihugu birimo Amerika.

Yakomeje ati “Imitwe yose y’abitwaje intwaro bishyize hamwe barwanya Abanyamulenge kandi bashyigikiwe na Guverinoma…muri ibi bihe nka Diaspora twishyize hamwe, mu gufasha abavandimwe bacu kuko ibintu byose byari biri kwangizwa, inzu ziri gutwikwa, bahunga, kandi bari bakeneye ubufasha, kuko guverinoma yacu yari ishyigikiye abari bari kutwica.”

Yavuze ko ubwo bageragezaga gutanga ubutabazi ku Banyamulenge muri Minembwe bitakunze ibishimangira uko ubutegetsi bwifuzaga ko Abanyamulenge bapfa byaba kwicwa n’inzara cyangwa bakaraswa.

Ati “Nababwira ko Abanyamulenge batawe igihe cy’imyaka myinshi ishize,ariko twanze gutsindwa, uko ni na ko Makanika yavugaga ko tuzirwanaho kugeza tumennye amaraso.”

Yashimiye cyane Abanyamulenge uko bakomeje kwihagararaho no kwirwanaho mu myaka yose ishize kandi abasaba kudacika intege.

Ati “Ntimugacike intege nubwo Makanika yapfuye ndetse n’abandi yajyanye nabo, hari n’abandi bari kugenda bagenda ariko uyu ni wo murage twasigiwe kuko ntabwo twatoranyije kuba Abanyamulenge ahubwo ni Imana yabishatse kandi izaturwanirira.”

Yasabye Abanyamulenge kunga ubumwe, bakirinda gukorana n’abashaka kubarimbura kubera amaronko kandi bakirinda icyatuma badasenyera umugozi umwe.

Col Makanika yiciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro bya Twirwaneho mu gace ka Gakangara muri teritwari ya Fizi tariki ya 19 Gashyantare 2025. Yari amaze imyaka itanu atorotse igisirikare cya RDC kugira ngo atabere Abanyamulenge bari bakomeje kwicwa.

Uyu musirikare wahawe na Twirwaneho ipeti rya ‘Général’ yishwe mu gihe abarwanyi ba M23 bakomereje muri Kivu y’Amajyepfo urugamba rwo kubohora RDC. Bivugwa ko M23 iri gusatira ibice Abanyamulenge batuyemo.

Umuyobozi wa Umuryango MPA (Mahoro Peace Foundation), Adel Kibasumba, yagaragaje ko Abanyamulenge basa n’abatawe

Abanyamulenge basabye kudatereranwa mu bihe bigoye barimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa