Abanyarwanda 108 bari bamaze igihe baba mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, aho bakiriwe n’inzego z’ubuyobozi zibifuriza kongera gutangira ubuzima mu gihugu cyabo.
Mu muhango wo kubakira, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yabahaye ikaze, anabashimira icyemezo cyo guhitamo gutaha. Yabijeje ko bazahabwa ubufasha bukenewe kugira ngo bongere kwisanga mu mibereho isanzwe.
Abatahutse bagizwe n’abagabo 11, abagore 27 n’abana 70. Biteganyijwe ko bahita bahabwa ubufasha bw’ibanze, burimo ibikenerwa byihutirwa ndetse bagakurikiranwa muri gahunda zo kubafasha kwinjira neza mu buzima bwabo bushya.
Iri tahuka rije rikurikira ibihe bikomeje kurangwa n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ahakomeje kubera imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro. Uwo mwuka w’intambara watumye bamwe mu Banyarwanda bari baraheze muri ibyo bice, barimo n’abari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, babona uburyo bwo gusubira mu gihugu cyabo.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwakira abaturage bayo batahutse, ikabafasha kubona ubufasha bw’ibanze no kubashyigikira mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *