Abanyarwanda 30 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Bushinwa
Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025
Abanyarwanda 30 batangiriye amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Ishami rya Musanze, barangirije amasomo muri Kaminuza ya Jinhua University of Vocational Technology (JUVT) yo mu Bushinwa nyuma yo kumara umwaka umwe bahabwa ubumenyi bwisumbuye.
Kimwe cya kabiri cy’abasoje ayo masomo bize mu bijyanye n’ubucuruzi bukorerwa kuri internet (E-Commerce), mu gihe abandi bize ibijyanye n’ikoranabuhanga rituma ibikoresho byikoresha (Electrical Automation Technology).
Bize binyuze muri gahunda ya 2+1 ishingiye ku mikoranire iri hagati ya kaminuza zombi aho abanyeshuri bo muri RP Ishami rya Musanze biga imyaka ibiri mu Rwanda undi umwe bakawusoreza mu Bushinwa.
Iyo gahunda ishingiye ku masezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu yashyizweho umwaka ushize hagati ya Rwanda Polytechnic na Jinhua Polytechnic, yemerera abanyeshuri bo mu Rwanda gukomereza igice cy’amasomo yabo mu Bushinwa.
Bahawe impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya mbere cya kaminuza, imwe yo muri RP n’indi yo muri JUVT.
Ubuyobozi bwa RP Musanze bwavuze ko gusoreza amasomo kw’abo banyeshuri mu Bushinwa bigaragaza uko imikoranire mpuzamahanga igenda irushaho gutera imbere, ikanafasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Niwemugeni Genevieve, wize E-Commerce, yavuze ko ubumenyi yahakuye bwahinduye uko abona ubucuruzi bwo kuri internet n’akamaro kabwo mu Rwanda.
Yagize ati “Kwiga mu Bushinwa byamfashije gusobanukirwa neza ubucuruzi bwo kuri internet. Ubu numva niteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubu bucuruzi mu Rwanda no gufasha guhanga imirimo.”
Dusengimana Pascal, wize Electrical Automation Technology, yavuze ko ubumenyi ngiro bahawe hakoreshejwe ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga bwamufashije cyane.
Ati “Niteguye kubukoresha mu nganda zo mu Rwanda, nkanatanga umusanzu mu ikoranabuhanga ry’ibikoresho byikoresha no mu guhanga ibishya.”
Umuyobozi Mukuru wa RP Musanze, Abayisenga Emile, yavuze ko ubu bufatanye buri hagati y’ibigo byombi buri kuzamura ireme ry’uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro.
Ati “Ibi birashimangira imbaraga z’imikoranire mpuzamahanga. Ubumenyi aba banyeshuri bahawe mu by’ubucuruzi bwo kuri internet n’ikoranabuhanga buhura neza n’Icyerekezo cy’u Rwanda 2050 n’ibikenewe ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.”
Yaboneyeho gusaba abo banyeshuri gukoresha ubwo bumenyi mu iterambere ry’Igihugu n’iry’Isi muri rusange, bagira uruhare mu guhanga imirimo.
Abayisenga yashimangiye ko Rwanda Polytechnic izakomeza kwagura imikoranire mpuzamahanga igamije guha abanyeshuri ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Visi Perezida wa JUVT, Chen Hairong, yavuze ko ubu bufatanye bufasha kubaka abakozi bafite ubumenyi binyuze mu burezi mpuzamahanga, ashimangira ko iyo mikoranire izakoemza kwaguka kuko kubaka abakozi bafite ubumenyi buhanitse.
Biteganyijwe ko ubufatanye bw’impande zombi buzanaguka bukagera ku guhanahana abarimu, gukora amahugurwa ahuriweho ndetse no guteza imbere za laboratwari.
Abanyarwanda 30 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Bushinwa batangiriye amasomo yabo mu Rwanda


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *