Abanyarwanda 61% bashyigikiye icyemezo cyo gutwika imirambo
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku bumwe n’ubudaherarwa bw’Abanyarwanda bwagaragaje ko abantu 61% bemeza ko gahunda yo gutwika imirambo yakemura ikibazo cy’ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto.
Mu mavuriro no mu nsisiro zose mu Rwanda no ku Isi bamwe baba baseka ko bibarutse umwana, ku rundi ruhande amarira ari yose ko babuze umwe mu babo bakundaga, kuri bamwe intimba ikarushaho kuba nyinshi kubera isano ya hafi bafitanye n’uwagiye iwabo wa bose.
Ibi byiyongeraho no kuba gushyingura ari imwe muri serivisi zihenze kandi zisaba ubutaka bwihariye bugenerwa gukorerwaho irimbi gusa.
Ingingo ya gatanu y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ivuga ko umurambo ushyingurwa mu mva yihariye kandi buri mva igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n’igice (2,5m), ubugari butarengeje santimetero mirongo inani (80cm) n’ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri (2m).
Ishimangira ko ababishatse bafite uburenganzira bwo gushyingura imirambo y’ababo irenze umwe mu mva imwe, ku buryo bagerekeranya amasanduku. Gusa isanduku yo hejuru igomba kuba iri nibura muri metero ebyiri (2m) z’ubujyakuzimu.
Iri tegeko kandi risaba ko hagati y’imva n’indi hagomba kuba hari nibura santimetero mirongo itanu (50 cm) mu mpande zombi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko abaturarwanda 36.021 bapfuye mu 2024. Ku rundi ruhande hari impungenge z’uko amarimbi mu bice bitandukanye yuzura vuba, nyamara ubu butaka buzategereza imyaka 20 nyuma y’uko umuntu wa nyuma ashyinguwemo kugira ngo bushobore gukorerwaho ibindi bikorwa.
Minisitiri w’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, ku wa 4 Gashyantare 2026 ubwo yaganiraga n’Abasenateri ku bipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubudaheranwa n’Ubwiyunge byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2025, yagaragaje ko ikibazo cy’amarimbi yuzura vuba cyatumye babaza abaturage uko bumva ibijyanye no gutwika imirambo.
Ati […] Ni uko iki kibazo ni kimwe mu bibazo bigaragara u Rwanda rufite. Abaturage bariyongera, uko twiyongera turapfa, kandi aho gushyingura hakaba hato.”
Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryo mu 2013 riteganya uburyo bwo gutwika umurambo, uburyo utwikwa no gushyingura ivu bikagenwa n’iteka rya Minisitiri ryo ku wa16 Nyakanga 2015.
Ati “Hari itegeko ryagiyeho kandi rimaze nk’imyaka 10 riteganya gutwika imirambo ariko ntabwo birafata, ntibiremera. […] 61% bagaragaje ko babona gutwika imirambo ari igisubizo kuri iki kibazo cy’ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto. Ubwo ahasigaye ni ahacu twese kureba uburyo ubukangurambaga kuri iyi ngingo na bwo bwazashoboka.”
Mu barenga ibihumbi 12 babajijwe, abarenga 3.800 bangana na 32% bavuze ko bemera ku kigero cyo hejuru ko gutwika imirambo byaba igisubizo ku kibazo cy’amarimbi aba make, abarenga 3.500, bangana na 29% bavuze ko babyemera ku rugero ruringaniye.
Abantu 54 bavuze ko babyemera ku kigero gito, na ho abarenga 4.100 bangana na 34% bavuze ko batabyemera, abifashe baba 657 bangana na 5% by’ababajijwe.
Magingo aya mu Rwanda hamaze gutwikwa imirambo y’abantu 28, irimo uw’Umunyarwanda umwe watwitswe mu 2025.
Iteka riteganya ko umurambo ishobora gutwikwa ari uw’umuntu ukimara gupfa; utaburuwe; uwimuwe; uwatoraguwe; n’umurambo wabuze uwusaba nyuma yo gutangazwa n’inzego zibishinzwe.
Gutwika umurambo bikorwa hakoreshejwe ifuru yagenewe gutwikirwamo abapfuye. Iyo furu igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara ndetse hakaba n‟imashini y‟agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.
Ingingo ya karindwi ivuga ko gutwika imirambo irenze umwe mu ifuru imwe bibujijwe, keretse iyo bidashoboka gutandukanya imirambo. Birabujijwe kandi gutwika umurambo utakuwemo imyenda.
Ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk’umutungo w’umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta. Gusa abagize umuryango bashobora kwemeranya ko ivu rishyirwa mu gikoresho kimwe cyabugenewe cyangwa bakagabagabana ivu uko babyifuza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *