skol

Abanyarwanda baba mu Bufaransa bizihije umunsi wo Kwibohora

Yanditswe: Sunday 06, Jul 2025

featured-image

Abanyarwanda baba mu Bufaransa bizihije Umunsi Mukuru wo kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 31, bibutswa ko ari umunsi usobanuye icyerekezo kigari u Rwanda rwihisemo kandi buri muturage agiramo uruhare.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 5 Nyakanga 2025, kibera i Paris mu nyubako ikoreramo Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkuliyimfura François, yavuze ko kwibohora bidasobanuye kubohoka nk’Igihugu gusa, ahubwo ko ari n’umurongo mugari wo kongera kubaka u Rwanda rwakira buri wese kandi rwunze ubumwe nyabwo butari ku magambo gusa.

Yibukije abari aho ko itariki ya 4 Nyakanga ishimangira imbaraga n’ubutwari bw’Abanyarwanda bashoboye kwigobotora amateka asharira banyuzemo bahitamo inzira y’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.

Yavuze ko ubwo butwari ari bwo bwagejeje Abanyarwanda ku ntambwe ifatika bamaze gutera uyu munsi, aho u Rwanda rufatwa nk’ikimenyetso cy’ubudaheranwa ndetse n’Igihugu gifite nzego z’imiyoborere zihamye kandi gikoresha neza umutungo w’Igihugu mu nyungu z’abaturage.

Ibyo bituma gitera intambwe ifatika mu kurwanya ubukene, icyizere cyo kubaho kikazamuka ndetse n’uburezi bukagera kuri bose.

Umujyi wa Kigali na wo wahindutse ihuriro ry’iterambere rya Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga zikomeye n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Ambasaderi Nkuliyimfura yatanze urugero kuri Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare izabera mu Rwanda n’uburyo ari irushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga kandi rihuza abantu benshi cyane ku buryo bizaba ari amateka akomeye u Rwanda rwanditse ku Mugabane wa Afurika.

Yashimye kandi itambwe nziza ya dipolomasi y’u Rwanda n’ubufatanye mpuzamahanga ndetse n’umuhate warwo mu gushyigikira amahoro mu Karere ruherereyemo no hanze yako.

Aho by’umwihariko yashimye amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagizwemo uruhare n’ibihugu bitandukanye, avuga ko bishimangira umuhate w’Igihugu mu gushyigikira amahoro kuko kizi uko kutayagira bimera.

Yasoje ijambo rye yibutsa abari aho ko kwibohora bisobanuye kwigobora ubukene, akarengane ndetse n’ubujiji, aboneraho no gushimira abitabiriye uwo munsi bose kuko ari umusanzu ukomeye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa