skol

Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihije Umunsi w’Intwari

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Abanyarwanda batuye mu Buholandi n’abandi baturutse Bubiligi bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, bahabwa umukoro wo kuba intwari zakwitangira Igihugu, ndetse abakiri bato bigishwa ururimi gakondo.

Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, kibera mu Mujyi wa Breda mu Buholandi. Cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo bahatuye na bamwe mu bahagarariye imiryango ihuza Abanyarwanda baba mu Bubiligi.

Mu ijambo rye, Dushimimana Lambert, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, yashimangiye ko Umunsi w’Intwari ari umwanya w’agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda, wo kwibuka no guha icyubahiro abagabo n’abagore bagaragaje ubutwari buhebuje mu kubaka igihugu no guharanira ubumwe n’iterambere.

Ati “Uyu munsi utwibutsa ko guceceka imbere y’ikibi ari ugutsindwa. Mu bihe byahise, Intwari zaharaniraga kubohora Igihugu no kugisubiza icyubahiro, mu gihe intwari z’uyu munsi zigomba kugiteza imbere, kugikungahaza no kugisigira ejo hazira amakemwa."

Yasabye kandi abitabiriye icyo gikorwa kurangwa n’umuco w’ubutwari no mu mibereho y’uyu munsi.

Ati “Ni gute nanjye naba intwari mu buzima bwanjye bwa buri munsi?. Ni ibintu bishingira ku guhitamo gukora neza, kurengera abafite intege nke, kubwizanya ukuri no guharanira amahoro n’ubutabera.”

Yasobanuye ko kandi ubutwari bugaragara no mu gukunda Igihugu, gufasha abandi, no kugira uruhare mu iterambere ryacyo aho umuntu ari hose.

Muri iki gikorwa kandi habayeho umwanya wo kwigishwa Ikinyarwanda abato bari bacyitabiriye, mu rwego rwo kubafasha kumenya neza umuco n’amateka y’igihugu kandi bakagifasha mu kumenyekanisha isura nziza yacyo mu mahanga.

Urwo rubyiruko rwakoze ibiganiro by’imikino n’amasomo arufasha kumenya indangagaciro z’ubunyarwanda no gukunda Igihugu.

Ambasaderi Dushimimana, yagarutse ku bikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko ku rugamba rwo guhashya kanseri y’inkondo y’umura.

Ati “U Rwanda rurifuza ko umwaka wa 2027 nibura 70% by’abagore bazaba bapimwe kanseri y’inkondo y’umura kandi 90% by’abamenyekanye ko bafite iyi kanseri babone imiti ikwiye. Ibi bisaba ubushake, ubufatanye, no kwigisha abagore akamaro ko kwisuzumisha."

Yagaragaje ko muri urwo rugendo ubu 90% by’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 12 bamaze gukingirwa, 35% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 na bo bamaze gupimwa iyo kanseri, ariko ko intego ari uko mu 2027 ibyo bipimo bigomba kuba bigeze kuri 90% byose.

Yongeyeho ko ibyo bisaba amikoro ya miliyoni 28.7$ kugira ngo bigerweho ndetse ko biri kujyana n’indi gahunda yo gukuba kane abatanga serivisi z’ubuvuzi mu myaka ine, yahereye mu 2023.

Ambasaderi Dushimimana yaboneyeho gusaba buri Munyarwanda muri diaspora gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bya guverinoma, haba mu bitekerezo, ubumenyi, ishoramari, cyangwa gushyigikira gahunda zigamije iterambere ry’igihugu.

Ati “Kuba kure y’igihugu bitubere uburyo bwo gusangiza abandi isura nyakuri y’u Rwanda no gutanga umusanzu mu iterambere ryacyo. Urubyiruko ruri mu mahanga ni abahagarariye u Rwanda, bakwiye gukomeza kurwubaka binyuze mu gufatanya mu kubaka Igihugu gifite amahoro, ubumwe, n’iterambere rirambye.”

Yasoje agaragaza ko mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi zinoze, muri uyu mwaka Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yiyemeje kugena umunsi wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi nka ‘Open Day’ aho ababishaka bazajya bayisura bakabaza ibibazo bashaka ndetse bagasaba serivisi batagombye gusaba ‘rendez-vous’.

Abitabiriye iki gikorwa na bo bagaragaje ko uyu munsi wabaye umwanya mwiza wo gusabana, ibiganiro no kwigisha abato ururimi rw’Ikinyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa