skol
fortebet

Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda batuye muri Nigeria, abayobozi bo muri Guverinoma y’icyo gihugu, abadipolomate, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Uyu muhango wabaye ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2025, wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Intambwe mu ntego."

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Moses Rugema, yavuze ko Kwibohora bisobanuye byinshi birenze kwizihiza umunsi w’amateka, kuko ari umwanya wo kongera kuzirikana indangagaciro zaranze urugendo rw’u Rwanda zirimo ubumwe, ubwiyunge, ubuyobozi bufite icyerekezo no kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Yasobanuye ko Kwibohora kwabaye intangiriro yo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Abanyarwanda bahisemo kwiyubakira igihugu gishingiye ku bumwe, kubazwa inshingano no kwigira.

Ambasaderi Rugema yanagarutse ku iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 32 ishize, avuga ko ryubakiye ku gushora imari mu mibereho myiza y’abaturage, harimo uburezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, kurengera ibidukikije no guteza imbere udushya. Yongeyeho ko abagore n’urubyiruko bagize uruhare rukomeye muri uru rugendo, binyuze mu myanya bafite mu buyobozi no mu bikorwa by’ubukungu.

Yashimangiye kandi ko amahoro, umutekano n’imiyoborere myiza ari zo nkingi z’iterambere rirambye, avuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere kurinda umutekano warwo n’uw’abarutuye, ndetse ko Jenoside itazongera kubaho ukundi nubwo hakiri abagifite ingengabitekerezo yayo mu karere.

Mu gusoza, yasabye abitabiriye uwo muhango gukomeza gushyigikira amahoro n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere rya Afurika, anagaragaza ko amateka y’u Rwanda agaragaza ko impinduka nziza zishoboka iyo habayeho ubuyobozi bwiza n’ubushake bw’abaturage.

Uhagarariye Leta ya Nigeria muri uwo muhango, Ambasaderi Babagana Wakil, yashimiye urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko rwabashije guhindura amateka mabi rukaba igihugu kirangwa n’amahoro, umutekano n’iterambere.

Yavuze ko u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu miyoborere no mu kuzamura ubukungu, anashimira intambwe rwateye mu kubaka umujyi wa Kigali no guteza imbere uruhare rw’abagore mu buyobozi, by’umwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yanashimangiye ko umubano hagati ya Nigeria n’u Rwanda ukomeje gutera imbere, aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, uburezi, ubuzima n’izindi gahunda zigamije guteza imbere abaturage ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Uhagarariye Leta ya Nigeria, Ambasaderi Babagana Wakil, ageza ijambo ku bitabiriye Kwibohora32

Ambasaderi Moses Rugema ageza ijambo ku bitabiriye Kwibohora32

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa