Abanyarwanda bari muri UAE no muri Bahrain babishaka barafashwa gutaha
Yanditswe: Friday 06, Mar 2026
Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko irimo gukorana na Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, mu gufasha Abanyarwanda bari muri UAE no muri Bahrain bifuza gutaha kubera ibibazo by’intambara biri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu itangazo ryasohowe n’iyo Ambasade, Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha zo mu bihugu baherereyemo, kandi bagakomeza gukurikirana amakuru y’uko ibintu bimeze, bifashishije imbuga za interineti zemewe zashyizweho.
Bakomeje bemeza ko kugeza ubu, nta Munyarwanda n’umwe uragirira ikibazo muri iyo ntambara yatangijwe na Amerika na Israel muri Iran.
Ambasade yasobanuye ko irimo gukorana na RwandAir ndetse n’izindi nzego bireba, kugira ngo Abanyarwanda bose bifuza gutaha babone indege zibazana, bityo isaba ababishaka bose, kwihutira kwiyandikisha.
Ambasade kandi yibukije ko abakozi bayo bahari kandi biteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe ku Banyarwanda bari muri ibyo bihugu, aho bahawe numero ya telefoni bahamagaraho na email banyuzaho ubutumwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *