Abanyarwanda batanu bacumbikiwe muri Niger bagiye gucutswa
Yanditswe: Wednesday 26, Nov 2025
Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) rwamenyesheje Abanyarwanda batanu bacumbikiwe by’agateganyo muri Niger ko nyuma y’umwaka wa 2026 batazongera guhabwa amafaranga abatunga n’ay’ubukode.
Aba ni Maj Nzuwonemeye François-Xavier, Mugiraneza Prosper, Col Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Capt Innocent Sagahutu. Bacumbikiwe na Niger kuva mu mpera za 2021, nyuma yo kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi abandi bakagirwa abere.
Minisiteri y’Ubutabera mu mwaka ushize yamenyesheje IRMCT ko u Rwanda rwiteguye kwakira aba Banyarwanda kandi ko bazakomeza kwishyira bakizana nk’uko abandi barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside barangije ibihano bakatiwe babayeho.
Nk’uko byasobanuwe n’Umwanditsi wa IRMCT, Abubacarr Tambadou, iyi Minisiteri yagaragaje ko batazaterwa ubwoba mu gihe bazaba bari mu Rwanda kandi ko batazakurikiranywaho ibyaha bagizweho abere cyangwa ngo bongere bafungwe kandi bararangije ibihano.
Umucamanza Joseph Chiondo Masanche tariki ya 21 Ugushyingo 2025 yagaragaje ko aba Banyarwanda banze bivuye inyuma koherezwa mu Rwanda, ahubwo tariki ya 15 Nzeri basaba gukomeza guhabwa amafaranga abafasha kubaho muri Niger n’ay’ubukode bw’inzu kuko iki gihugu kibacumbikiye by’agateganyo kitabemerera kwishakira imibereho.
Masanche yemeye icyifuzo cy’aba Banyarwanda cyo guhabwa amafaranga abatunga muri uyu mwaka no mu mwaka utaha n’ay’ubukode bw’inzu babamo, kandi akongerwa kubera ko ubuzima bwo mu mujyi wa Niamey busigaye buhenze cyane.
Hashingiwe kuri uyu mwanzuro, mu Ukuboza 2025 buri wese azahabwa Amadolari 11.500 (miliyoni 16,7 Frw), mu Ukuboza 2026 ahabwe Amadolari 12.400 (miliyoni 18 Frw).
Umwanditsi wa IRCMT yasobanuye ko yabemereye amafaranga yo kubatunga kubera ko nta cyizere gihari cy’uko bazava muri Niger vuba ku buryo bajya mu kindi gihugu, bakidegembya, bakishakira imibereho nk’uko babyifuza.
Ni ho Umucamanza yashingiye agaragaza ko nibaba bakiri muri Niger mu mwaka utaha, nyuma ya tariki ya 31 Ukuboza 2026 IRMCT itazaba igifite inshingano ihabwa n’amategeko ijyanye no kubaha amafaranga yo kubatunga.
Masanche yasobanuye ko icyo gihe nikigera batarabona ikindi gihugu kibakira, bashobora kuzasaba Leta ya Niger kubaha ubuhungiro hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga.
Leta ya Niger yagaragaje ko idashaka gucumbikira aba Banyarwanda burundu. Mu mpera za 2021 yashatse kubirukana ariko IRMCT igaragaza ko nta kindi gihugu cyemera kubakira keretse u Rwanda badashaka kujyamo.
Ni bwo yafashe icyemezo cyo kubambura uburenganzira bwo kwidegembya, ibambura ibyangombwa byabo. Bo bemeza ko bafungiwe mu nzu bacumbikiwemo mu mujyi wa Niamey.
IRMCT yagaragaje ko igihe cyose aba Banyarwanda bava ku izima, bakemera gutaha mu Rwanda, izaganira na Guverinoma y’u Rwanda ku mutekano wabo. Byitezwe ko nibakomeza kubyanga, hazakomeza ibiganiro bihuza uru rwego n’ibihugu bifuza kujyamo kugira ngo harebwe niba byabemera.
Niger yari yarakiriye Abanyarwanda umunani, ariko batatu bapfiriye i Niamey

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *