Abanyarwanda batuye i Arusha na Moshi muri Tanzania bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda
Yanditswe: Monday 02, Feb 2026
Abanyarwanda batuye i Arusha n’abatuye i Moshi muri Tanzania, bahuriye mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, zizirikanwa buri mwaka tariki 1 Gashyantare.
Ni ibirori byabaye ku wa 1 Gashyantare 2026, byitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, wari n’umushyitsi mukuru.
Gen Nyamvumba yatanze ikiganiro kigaragaza ko ubutwari bw’Abanyarwanda bufite amateka maremare, ndetse ko bwagiye bugaragara hari ibihe bidasanzwe.
Yasobanuye ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo kuva ku gihe cya mbere y’abakoloni, ku gihe cy’abakoloni no mu gihe turimo, yerekana ko buri gihe habonekaga abantu b’intwari batumye u Rwanda rutazima.
Yavuze ko intwari zagaragaraga iyo igihugu cyabaga gisumbirijwe maze zigakora ibikorwa by’indashyikirwa byo kurinda igihugu no kwitangira abandi.
Gen Nyamvumba yavuze ko mu mateka ya vuba hagaragaye ubutwari budasanzwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yerekanye ko hari n’ibigwari byatatiye igihango ndetse n’abanyamahanga babafashije.
Yahaye umukoro Abanyarwanda batuye Arusha na Moshi wo kurangwa n’indangaciro z’ubutwari mu byo bakora byose n’aho banyura hose.
Muri ibyo birori kandi Colonel Caple Karangwa, uhagarariye Ingabo z’uRwanda (RDF) mu Muryango w’ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EAC) na we yatanze ikiganiro ku ubutwari bw’Abanyarwanda.
Col. Caple yerekanye ko mu ndangagaciro z’ubutwari harimo: gutinyuka, kwitanga, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, ubumwe, gufata inshingano, ubupfura n’ubumuntu.
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Arusha na Moshi, Flavia Busingye yashimiye Abanyarwanda batuye muri ibi bice ku bwitabire, ashimira na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania wahisemo ko uwo munsi wizihirizwa muri Arusha.
Nyuma y’ibiganiro byatanzwe, ababyitabiriye bunguranye ibitekerezo ku nsanganyamatsiko y’umunsi ndetse baranasabana.
Umunsi w’Intwari mu Rwanda wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka. Ni umunsi mukuru w’igihugu wagenewe kwibuka no gushimira abagize ubutwari budasanzwe bwo kwitangira igihugu, kurwanira ubusugire n’ubumwe bwacyo, n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, bibutsa abaturage indangagaciro z’ubutwari.
Uyu munsi uba umwanya wo kwigira ku mateka y’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rubeho kandi rugire umudendezo.
Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo Intwari zitakiriho zirimo umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.
Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990.
Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruherutse gutangaza ko hari abantu barenga 30 bakiriho bari gukorwaho ubushakashatsi ngo bazemezwe nk’Intwari z’Igihugu cyangwa bahabwe imidali n’impeta.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango}



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *