skol

Abanyarwanda batuye muri Guinea bizihije Umunsi w’Intwari

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Guinea bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, igikorwa cyabaye ku wa 07 Gashyantare 2026, kigahuza n’icyindi cy’Umuganda Rusange wakorewe muri Komini ya Ratoma.

Uyu muganda witabarirwe n’abakozi ba Ambassade y’u Rwanda muri Guinea, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo, n’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda, Michel Sebera, mu ijambo rye yagarutse ku gisobanuro cy’Umuganda, anagihuza no kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu.

Yasobanuye ko mu muco Nyarwanda, umuganda usobanuye ubwitange n’ubufatanye, kandi izo ndangagaciro zikaba ari zo zaranze ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda.

Ambasaderi Sebera yongeye gushima by’umwihariko ubutwari bwaranze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yashimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Guinea, akomoza ku isano ikomeye yo kwihangana no guharanira icyubahiro ku ruhando mpuzamahanga, ihuza ibi bihugu byombi.

Umuyobozi uhagarariye Komine ya Ratoma yakorewemo umuganda ari na yo Ambassade y’u Rwanda ifitemo icyicaro, yashimiye cyane igikorwa cyakozwe n’Abanyarwanda, n’ubufatanye bwa Ambassade mu bikorwa byo gusukura Umujyi wa Conakry.

Yashimiye abaturage bahaturiye baje kwifatanya n’Abanyarwanda, basukura aho bakorera n’aho batuye, igikorwa yise icy’intangarugero.

Uyu munsi wasojwe n’umugoroba w’igitaramo no gusangira, n’ikiganiro ku nkomoko y’Umunsi w’Intwari, cyatanzwe na Dr Adelard Shyaka, wasobanuye ko ubutwari ari imwe mu nkingi z’ukubaho k’u Rwanda.

Ikiganiro cye cyagarutse ku gushishikariza abato n’abakuru kugira umuco wo gukunda igihugu no kugikorera, kuzibukira ikibi no kwanga ubugwari.

Incuti z’u Rwanda n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bari babukereye

Abanyarwanda bafatanyijwe n’abaturage mu Muganda Rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa