skol
fortebet

Abanyarwanda beretse amahanga igihandure muri Taekwondo

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kayitare Benoit yegukanye Umudali wa Zahabu, Iradukunda Mucyo Yvan yegukana umwanya wa kabiri muri Muju Taekwondowon 2024 World Taekwondo Octagon Diamond Game mu cyiciro cyo gukina umuntu ku giti cye.

Sponsored Ad

Ni irushanwa ryo ku rwego mpuzamahanga ryaberaga mu Mujyi wa Mujumuri Korea y’Epfo, ryahuje abakinnyi 110 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Aziya, u Burayi, Amerika y’Epfo na Afurika.

Mu cyiciro cy’abagabo bari munsi y’ibilo 58, Kayitare Benoit yegukanye umwanya wa mbere umuhesha umudali wa zahabu, Iradukunda yegukana umwanya wa kabiri umuhesha umudali wa feza, mu gihe Medet Zholdybaiuly wo muri Kazakhstan na Purevdash Yondonjmts wo muri Mongolia begukanye umwanya wa gatatu.

Aba banyarwanda bisanze ku mukino wa nyuma bombi nyuma y’aho Kayitare usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda yasezereye Purevdash Yondonjmts wo muri Mongolia, n’aho Iradukunda usanzwe akinira Dream Taekwondo Club asezereye Medet Zholdybaiuly wo muri Kazakhstan.

Usibye uyu mwanya wa mbere n’uwa kabiri abanyarwanda begukanye, muri iri rushanwa begukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cyo gukina babiri babiri (Pair).

Iri rushanwa barikinywe nyuma y’iryo bahereyeho ryitwa ‘Muju Taekwondowon 2024 International Open Virtual Taekwondo Championships’ ryakinwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, maze Iradukunda yegukana umwanya wa kabiri wanamuhesheje igihembo cy’agera kuri miliyoni 3 Frw.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa