Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda mu iminsi itatu barenze 1000
Yanditswe: Saturday 06, Dec 2025
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko kuva ku itariki 3 kugeza kuri 5 Ukuboza impunzi z’Abanye-Congo zimaze guhungira mu Rwanda zinyuze ku Mupaka wa Bugarama zigeze ku 1.122.
Ku itariki 3 Ukuboza 2025 ni bwo haje icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abanye-Congo 199 zahungiye mu Rwanda.
Ni nyuma y’uko muri iki Cyumweru imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bafatanyije n’umutwe wa M23 ikajije umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni imirwano yumvikana cyane mu bice byo muri Teritwari ya Walungu birimo Kamanyola ihana imbibi n’u Burundi n’u Rwanda ndetse impunzi zaturutseyo zivuga ko hari abasivili bishwe n’inzu zabo zisenywa n’amasasu.
Ni mu gihe abari mu Kibaya cya Bugarama mu Rwanda na bo bamaze iminsi bumva urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye ariko bayumva ari hakurya.
Mu mpunzi zimaze guhungira mu Rwanda kugeza ku itariki 5 Ukuboza harimo izasubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zinyuze ku Mupaka wa Rusizi i zigana i Bukavu n’iziri mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.
Ni mu gihe izisigaye ziganjemo izaje mu cyiciro cya mbere ziri mu miryango mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yabwiye IGIHE ko ku itariki 5 Ukuboza 2025 hinjiye impunzi z’Abanye-Congo 923 zinyuze ku mupaka wa Bugarama.
Muri zo harimo abana 643, abagabo 90 n’abagore 190.
Harimo kandi izigera kuri 263 zamaze gusubira muri RDC ziciye ku Mupaka wa Rusizi I ugana i Bukavu n’izindi 755 zajyanywe mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.
Mu kwakira izo mpunzi kandi abana bakingiwe indwara zitandukanye zirimo imbasa ndetse zose zikorerwa isuzuma ku buryo izifite ibibazo byihariye by’ubuzima zahawe ubufasha ngo zidateza ikibazo abandi.
Amakuru ava mu Bugarama muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2025 avuga ko ubu ibintu bidakanganye ugereranyije n’ejo.
Mukankaka Noëlla uhakorera ubucuruzi bw’amacumbi yabwiye IGIHE ati “Hari gucamo nk’imonota 10 na 15 ukumva igisasu kimwe ariko kivugira kure. Mu muhanda harimo impunzi nke zo mu misozi ya kure zitabashije kurara zije ejo. Na twe twakomeje akazi nk’ibisanzwe.”
Impunzi ziri kwakirwa muri iki gitondo zabaye nke ugereranyije n’ejo kuko ziri kujyanwa mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi muri minibisi mu gihe ejo ku wa Gatanu byakorwaga na bisi nini zirenga eshatu n’izindi minibisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko Abanye-Congo 1.122 bamaze kwakirwa mu Rwanda

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *