Abanye-Congo n’Abarundi 18 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bajya muri Mayotte
Yanditswe: Friday 20, Mar 2026
Abimukira 18 barimo 16 bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na babiri b’Abarundi bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye muri Comores, ubwo bari mu rugendo berekeza ku kirwa cya Mayotte kigenzurwa n’u Bufaransa.
Minisitiri w’Umutekano wa Comores, Mohamed Ahmed Assoumani, yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Mitsamiouli mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 2026.
Byamenyekanye ko ubu bwato bwarimo abantu 51 bari bamaze icyumweru batangiye urugendo ruva i Dar es Salaam muri Tanzania, bashaka kujya muri Mayotte.
Ubwo bwari bumaze kurohama, abaturage n’abarobyi bo muri Mitsamiouli bihutiye gutabara, bakuramo 33 bari bagihumeka, babajyana ku bitaro biri hafi.
Minisitiri Assoumani yagize ati "Mu izina rya guverinoma, ndagira ngo nshimire abaturage ba Mitsamiouli n’ubuyobozi ku bwo kurokora ubuzima. Kuba bakiriho uyu munsi byatewe n’uko abaturage bishyize hamwe, bagakorana, bakabarokora, bakabajyana ku bitaro."
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Comores, James Bot, yagaragaje ko izi mpanuka ziterwa n’abagizi ba nabi bajyana abimukira mu nyanja babizeza kubageza muri Mayotte, bagera mu mazi hagati bakabasiga.
Bot yagaragaje ko mu rwego rwo gukumira impanuka nk’iyi, Loni isaba Comores gukorana na Tanzania kuko ubufatanye mpuzamahanga ari bwo bwakemura ikibazo burundu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *