skol
fortebet

Abanyeshuri bo muri Lycée Blaise Pascal d’Orsay mu Bufaransa bubatse mu busitani bw’ishuri ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Lycée Blaise Pascal d’Orsay ryo mu Bufaransa, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi mu mwaka ushize ubwo bari mu Rwanda, batangiye gushyira mu bikorwa amasomo akomeye bahakuye.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri basuye Urwibutso rwa Kigali mu mwaka ushize, babifashijwemo n’umuhanzi Benjamin Kayiranga uzwi nka Ben Kayiranga, ukora muri iki kigo bigamo, ugaragaza ko abakiri bato ku Isi hose bagomba kumenya aya mateka ubundi bagaharanira ko bitazasubira ukundi.

Iri shuri risanzwe rifitanye umubano n’iryo mu Rwanda rya Nyamata Blue Lakes International aho amashuri yombi afatanya mu mishinga itandukanye irimo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no guteza imbere umuco.

Nyuma yo kuza mu Rwanda, abanyeshuri biga muri Lycée Blaise Pascal d’Orsay bahise bashyira amateka mu busitani bw’iri shuri mu Mujyi wa Orsay. Ben Kayiranga yavuze ko nyuma yo kwiga amateka ya Jenoside ubwo baheruka i Kigali, bahisemo gushyira ibimenyetso bitandukanye birimo amateka ya Jenoside kuri iryo shuri.

Ati “Ubwo baheruka mu Rwanda bize amateka akomeye yatumye biyemeza kwigisha ibisekuru bizabakurikira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko bahise bashyira mu busitani mu kigo cy’ishuri ryabo ibintu bitandukanye bivuga ku mateka ya Jenoside. Ni ibintu bavuga ko bizabafasha bo ubwabo mu guhangana n’ingebitekerezo y’ivangura ndetse n’ikintu cyatanya abantu.”

Uretse ibyo kandi, bashaka ko na barumuna babo bazabakurikira n’abasura iki kigo, bose bazagenda bamenya amateka, bakayiga ndetse bakamenya ububi bwa Jenoside.

Aba banyeshuri bo muri Lycée Blaise Pascal d’Orsay mu Bufaransa, kuri ubu banasuwe na bagenzi babo ba Nyamata Blue Lakes International mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu buryo butandukanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa