Abanyeshuri mu bice bigenzurwa na M23 bakoze ibizamini bya leta
Yanditswe: Wednesday 26, Mar 2025

Nubwo byari bigoye kwitegura, abanyeshuri bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo barekana ko biruhukije kuko uyu mwaka w’amashuri utakibabereye impfabusa, nyuma y’aho bemerewe gukora ibizamini bya leta byari byarasubitswe.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Werurwe, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habaye ibizamini bidasanzwe bya Leta ku banyeshuri bize amasomo y’amashuri yisumbuye bariyigishije, ni ukuvuga “candidats libres” byabaye mu turere tugenzurwa n’inyeshyamba za M23, mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Abanyeshuri bishimiye kwitabira iki kizamini cyari cyarasubitswe, ariko nanone barahangayitse, kuko, uko ibintu bimeze ubu mu burasirazuba bw’igihugu, batashoboye kwitegura neza.
Pascal Tsongo abisobanura agira ati: “Ikizamini cyagenze neza. Nta masomo ya section, hari gusa imibare, ubumenyi rusange n’Igifaransa gusa. Umuntu wese rero yashoboraga kwibona.”
Ngo ntabwo yari yiteze ko ibizamini bizakorwa vuba nyuma y’itangazwa ry’isubikwa ry’ibizamini bibanza mu turere tugenzurwa n’inyeshyamba za M23 ku itariki ya 7 Werurwe nk’uko bitangazwa na mediacongo.net.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *