Abapolisi b’u Rwanda basimbuye abandi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
Yanditswe: Thursday 12, Mar 2026
Ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe, ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bagize itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kirenga umwaka.
Itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro ryari riyobowe na SSP Thomas Kayonga, ryasimbuwe n’irya bagenzi babo RWAFPU3-4 riyobowe na CSP Emmanuel Hitayezu, biteganyijwe ko nabo bazahamara umwaka.
Abapolisi bagize iri tsinda ubwo bageraga i Kanombe, bakiriwe na CP Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Yabahaye ikaze nyuma y’igihe bamaze batanga umusanzu wo Kubungabunga amahoro muri Centrafrique, abashimira imyitwarire myiza yabaranze mu gihe bamaze bari muri ubwo butumwa.
Ati “Impamvu twaje kubakira nk’uko twabaherekeje mugenda, ni uko akazi mwagiye gukora mwagakoze neza. Tubahaye ikaze rero ibyo mwatumwe n’igihugu mwabikoze kinyamwuga ubuyobozi bwa Polisi burabibashimira."
“Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe, nimuze rero twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko byabaranze muri mu butumwa bikomereze na hano turinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo."
Umuyobozi w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, SP Bernard Gatete, yavuze ko mu mwaka urenga bamaze muri Centrafrique bujuje inshingano bari bashinzwe ndetse bahakorera n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati " Mu nshingano twari dufite zo kurinda umutekano w’abaturage b’abasivile bo mu karere ka Bangassou, twazongeragaho n’izindi zigamije iterambere ndetse hakabamo n’izo dufatanya nabo. Bimwe mu bikorwa twakoze twabahaye amazi meza, twakoranaga umuganda buri kwezi na bo ndetse n’izindi nzego z’umutekano zaho, twabahaye ubuvuzi, twashinze ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko rwa ho yitwa Amahoro FC, kugira ngo ijye idufasha gusabana nabo mu buryo bw’imikoranire myiza n’ibindi bikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage twari dushinzwe kurinda."
SP Gatete yavuze ko bagiye muri iki gihugu bageze mu gihe cy’amatora kandi babafashije kugeza no gukurayo ibikoresho by’amatora bacunga umutekano bityo arushaho kugenda neza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *