
Abaraperi bongeye kugaragaza ubumwe hagati yabo ubwo batabaraga mugenzi wabo, Bushali uri mu bahanzi bakunzwe cyane bakora injyana na rap, mu muhango wo guherekeza umubyeyi we uherutse kwitaba Imana.
Bamwe mu baraperi batabaye Bushali barimo Riderman, Bull Dogg, Green P, P Fla, B Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Diplomate n’abandi barimo Dr. Nganji watangiye akorera indirimbo abari bagize itsinda rya Kinyatrap ryarimo na Bushali.
Ubwo yafataga ijambo mu rusengero rwa ADEPR Gikondo, Bushali, yabanje kubwira abari muri uyu muhango ko atari buvuge amagambo menshi ku mubyeyi we, icyakora ahamya ko nk’uko yamutoje kwizera, yizeye ko bakiri kumwe mu buryo bw’umwuka.
Ati “Nagira ngo nshimire mama wanjye, bakuru banjye na bashiki banjye, nta bintu byinshi ndi bumuvugeho ninjye wari umwana we mutoya ariko nk’uko yandemyemo icyizere nubwo yagiye mu buryo bw’umubiri, nizera ko musigaranye mu buryo bw’umwuka.”
Umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Bushali watangiriye ku rusengero rwa ADEPR i Gikondo, aho inshuti n’abavandimwe bakoreye amasengesho mbere y’uko berekeza i Rusororo aho uyu mubyeyi yashyinguwe.
Dusabimana Marie Thérèse, umubyeyi wa Bushali wari ufite imyaka 67, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gatenga ku wa 14 Mutarama 2025, azize uburwayi.
Uyu mubyeyi wari ufite abana 12, yitabye Imana afite abuzukuru 12 nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye umuryango mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *