Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ubushyuhe bukabije bukomeje kwibasira ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi, bukaba bumaze guhitana abantu barenga 1,300 kuva mu mpera za Kamena 2026.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko imibare yakusanyijwe kuva ku wa 21 Kamena igaragaza ko abantu benshi bapfuye bazize ingaruka z’ubu bushyuhe budasanzwe, cyane cyane abasaza n’abakecuru bafite imyaka 65 kuzamura.
Yagaragaje kandi ko umubare w’abapfira mu ngo zabo wiyongereye ku rugero rwa 40%, ibintu byerekana uburemere bw’iki kibazo cy’ubuzima rusange.
OMS ivuga ko u Burayi bukomeje kuba umwe mu migabane yugarijwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere, kuko ubushyuhe buhiyongera ku muvuduko urenze inshuro ebyiri impuzandengo y’ubwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi. Ibi byatumye abaturage babarirwa muri za miliyoni bahura n’ubushyuhe bukabije, mu gihe ibikorwa birimo n’amashuri byahagaritswe ahantu hatandukanye.
Ku wa 28 Kamena 2026, ibihugu birimo Germany, Poland na Czech Republic byibasiwe cyane n’ubu bushyuhe.
Mu Budage, ubushyuhe bwageze kuri dogere Celsius 41.7, bikaba ari ubwa gatatu bwikurikiranya igihugu kibonye ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru mu mateka yacyo. Mu gace ka Coschen kegereye umupaka wa Pologne na ho hagaragaye ubushyuhe bungana gutyo.
Muri Repubulika ya Czech, ubushyuhe bwageze kuri dogere Celsius 41.1, mu gihe muri Pologne bwo bwageze kuri dogere 40.5 mu mujyi wa Słubice, bibaye ubwa mbere iki gihugu kigeze kuri icyo gipimo cy’ubushyuhe mu mateka yacyo.
Abashinzwe ubuzima bakomeje gusaba abaturage kwirinda kugenda mu zuba rikabije, kunywa amazi ahagije no kwita by’umwihariko ku bageze mu zabukuru n’abafite uburwayi budakira, kuko ari bo bibasirwa cyane n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *