Perezida Kagame yatangije inama ya Youth Connekt Africa 2024 i Kigali yitabiriwe n’Abarenga 3000
Yanditswe: Friday 08, Nov 2024

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Ugushyingo 2024, yitabiriye Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024. Ni inama ibera muri Kigali Convention Centre yatangiye uyu munsi bikaba biteganyijwe ko izasozwa kuwa 10 Ugushyingo, yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abanyeshuri muri za kaminuza n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko Youth Connekt Africa yatangiye ari igitekerezo cy’u Rwanda ari ko ubu imaze kugera mu bihugu 33 bya Afurika.
Ati “Twishimiye kwakira umunyamuryango mushya wa Youth Connekt Africa, Ubwami bwa Lesotho. Mu izina rya gahunda ya Youth Connekt kandi ndashimira Guverinoma ya Kenya, yakiriye inama nk’iyi mu 2023.”
Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko insanganyamatsiko ya #YouthConnekt2024, isobanura ko Umugabane wa Afurika ukeneye mu buryo bwihutirwa guhanga imirimo y’urubyiruko no kuruha ubumenyi bukenewe kugira ngo rubashe kuyikora.
Ati “Insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka, ’Imirimo y’urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’ igaragaza ubwihutirwe bw’uko Afurika ikeneye guhanga imirimo y’urubyiruko mu buryo burambye. Muri iyi Si ihindagurika, ni ingenzi ko twubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwacu mu bumenyi.”
Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rurimo ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri, abahagarariye imiryango itari iya leta, abayobozi mu nzego zinyuranye n’abandi.
Mu mazina akomeye yitabiriye iyi nama harimo Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, Umuyobozi wungirije wa UNDP n’Umuyobozi wayo muri Afurika, Ahunna Eziakonwa, tutibagiwe abaminisitiri basaga 20 b’urubyiruko, ibihumbi bya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abahanga udushya, abahanzi, n’abanyeshuri baturutse hirya no hino ku mugabane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *