skol
fortebet

Abarenga ibihumbi 300 bahunze inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira u Bufaransa

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Sunday 26, Jul 2026

 Abarenga ibihumbi 300 bahunze inkongi y'umuriro ikomeje kwibasira u Bufaransa

Sponsored Ad

skol

Abantu barenga ibihumbi 300 bamaze kuva mu ngo zabo mu majyepfo y’u Bufaransa kubera inkongi y’umuriro ikomeje gukwira mu bice bitandukanye, ihungabanya ubuzima bw’abaturage ndetse inashyira ibikorwa remezo mu kaga.

Ku mugoroba wo ku wa 25 Nyakanga 2026, ubuyobozi bw’u Bufaransa bwatangaje ko hiyongereye abandi bantu ibihumbi 55 basabwe kuva mu ngo zabo, cyane cyane mu turere twa Gironde na Landes, aho umuriro ukomeje gukaza umurego.

Inkongi iri kugenda yegera umujyi wa Bordeaux, bituma inzego z’umutekano zisaba abaturage batuye hafi y’ibice byibasiwe guhita bimuka bakajya ahantu hatekanye mu rwego rwo kwirinda ko bagirirwa nabi n’umuriro.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko kugeza ubu icyateye iyo nkongi kitaramenyekana. Gusa, umuyaga mwinshi n’ubushyuhe buri hejuru byatumye umuriro ukwira vuba, bikagora ibikorwa byo kuwuzimya.

Kapiteni Nicolas Braz, umwe mu bayobozi b’itsinda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yavuze ko ibihe by’ikirere biri gutuma umuriro uhindura icyerekezo kenshi, bikaba biri kongera ingorane ku bari kuwurwanya.

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko Leta y’u Bufaransa yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kuzimya umuriro no gutabara abaturage, anizeza ko abazahura n’ingaruka zawo bazahabwa ubufasha bukenewe, ndetse ibikorwa remezo byangiritse bikazasanwa.

Mu rwego rwo kwihutisha ubutabazi, abasirikare barenga 200 boherejwe gufasha inzego z’umutekano n’abazimya inkongi, mu gihe ibikorwa byo guhangana n’uyu muriro bikomeje nubwo impamvu yawuteye itaramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa