Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, yahinduye abayobozi b’umutwe w’abapolisi barindaga umutekano wa Perezida William Samoei Ruto nyuma y’aho umuturage abaciye mu rihumye, akamugeraho ndetse akamufata ku rutungu.
Ubwo Perezida Ruto yahaga ubutumwa abaturage bari mu isengesho ryo gushima Imana mu gace ka Ganze kari mu Karere ka Kilifi, ku wa 24 Gicurasi 2026, umusore yacitse abarinda uyu Mukuru w’Igihugu, amusanga ku ruhimbi, amukora ku rutugu.
Mu mwanya muto, abashinzwe umutekano wa Perezida Ruto bahise bamukurura, barahamukura ariko uyu Mukuru w’Igihugu abasaba kumutwara neza, anamusezeranya kumuvugisha nyuma.
Iki kibazo cyazuye impaka ku myitwarire y’abashinzwe kurinda Perezida Ruto kuko ni kenshi abaturage babacika, bakamugeraho. Muri uyu mwaka bimaze kuba inshuro zirenga eshatu.
Kanja yatangaje ko nubwo abashinzwe umutekano bakuye bwangu uyu musore aho Perezida Ruto yavugiraga ijambo, uburangare butuma umutekano w’Umukuru w’Igihugu uvogerwa butagomba kwihanganirwa kandi ko ari ikibazo gihangayikishije cyane.
Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yatangaje ko yashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe gukora iperereza ku buryo uyu musore yageze kuri Perezida Ruto, anateguza ko hagiye gukorwa impinduka mu bamurinda.
Mu rindi ryatangazo ryakurikiyeho, Kanja yatangaje ko Noah Kirwa Maiyo wari umuyobozi w’umutwe w’abapolisi barinda Perezida Ruto yakuwe kuri iyi nshingano, asimbuzwa William Sawe.
Juda Mathews Gwiyo wari mu kiruhuko cy’akazi, yasabwe kukigumamo mu gihe ategereje gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’umutwe w’abapolisi barinda Umukuru w’Igihugu, yasimbujwe George Kirera.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *