skol

Abaromani bakoreshaga amazirantoki nk’umuti- Ubushakashatsi

Yanditswe: Monday 02, Mar 2026

featured-image

Abashakashatsi bo muri Turikiya bavumbuye ibisigazwa byerekana ko Abaromani bakoreshaga umwanda ukomeye w’abantu, mu kuvura indwara.

Nubwo inyandiko za kera z’Abaromani zari zisanzwe zivuga ko ibyo byakorwaga, ubu ni bwo bwa mbere habonetse ibimenyetso bifatika bibigaragaza mu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru cya siyansi cyitwa ‘Journal of Archaeological Science’.

Cenker Atila, umuhanga mu bisigaratongo muri Kaminuza ya Sivas Cumhuriyet, mu kiganiro na CNN, yavuze ko hari bimwe mu bisigazwa by’umwanda w’abantu yasanze mu macupa babikagamo imiti bitaga unguetaria.

Ibi bisigazwa yabibonye ubwo yakoraga ubushakashatsi ku bisigaratongo by’ibirahure, aho harimo n’ibifite inkomoko mu kinyejana cya kabiri mbere ya Yezu.

Bitewe n’uko basanzwe bazi neza inyandiko za kera, bahise bamenya ko iyi yari imiti yakoreshwaga n’umuganga wa kera w’Umuromani uzwi cyane witwaga Galen, uyu ni umwe mu batangije ubuvuzi bushingiye ku miterere y’umubiri wa muntu.

Kuva kera umwanda w’umuntu n’inyamanswa wakoreshwaga mu kuvura indwara zitandukanye nk’ubushye, kubyimba n’indwara zandura hamwe n’izishamikiye ku myororokere.

Ubu bushakashatsi bushimangira cyane ko ikoranabuhanga mu buvuzi ry’uyu munsi rizwi nka Fecal Transfer, ryari risanzwe rikoreshwa no mu bihe bya kera.

Ubu buryo bukorwa hafatwa umwanda w’umuntu muzima, ugashyirwa mu mubiri w’umurwayi, hagamijwe ko amuha udukoko dufasha umubiri gukora neza twitwa microbiota.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa