skol

Abarundi 74 bari barahungiye mu Rwanda batashye

Yanditswe: Thursday 12, Mar 2026

featured-image

Abarundi 74 biganjemo abagabo bari barahungiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, batashye ku bushake mu gihugu cyabo bashima ko nta kibazo bagiriye mu Rwanda mu myaka itandukanye bari bahamaze.

Batashye baciye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi uri i Nemba mu Karere ka Bugesera. Barimo abagore 30 n’abagabo 44. Baturutse mu miryango 47.

Bageze mu Rwanda mu myaka itandukanye ndetse 62 muri bo babaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu gihe abandi 12 babaga mu Mujyi wa Kigali.

Bakiriwe n’abaturutse mu Burundi nyuma yo guhererekanywa hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Mu babaherekeje harimo Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Havugiyaremye Jérémie wari umaze imyaka 25 mu Rwanda yavuze ko yabanje kuba mu buzima busanzwe ndetse ahabyarira abana bane biyongera kuri batatu yahageranye bakaba barindwi.

Yavuze ko ubuzima bwo mu Nkambi atari ikintu cyoroshe kububamo ariko na none ko nta kibazo yagiriye mu Rwanda.

Ati “Nta kibazo twagize twari tubayeho mu mahoro ariko mu nkambi si ahantu wakwishimira kuguma. Umuryango wanjye wo wasigaye mu nkambi wo nturashaka gutaha ariko njye nkumbuye igihugu cyanjye ngiye kongera gutangirayo ubuzima.”

Havugiyaremye yongeyeho ko icyatumye afata umwanzuro wo gutaha nyuma y’iyo myaka yose ari uko bagenzi be batashye mbere bavuga ko basanze iwabo ari amahoro.

Oda Mariya wari umaze imyaka 11 mu Rwanda yavuze ko yabaga mu Nkambi ya Mahama aho yahunze ibibazo by’umutekano muke byatewe n’imvururu zo mu 2015 zari mu Burundi ariko ko ubu yamenye ko amahoro yagarutse.

Ati “Nari narahunze njyenyine abo mu muryango wanjye wose nabasizeyo. Bagenzi bacu batashye mbere batubwiye ko ari amahoro ndavuga ngo reka nanjye ntahe nongere njye kubana n’abandi neza kuko nta kibazo twari dufitanye.”

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’Impunzi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Karagire Gonzague, yavuze ko kuva mu 2020 Abarundi bafashwa gutaha ku bushake bamaze kurenga 31.000 ndetse ko hari ubushake ku ruhande rw’u Burundi mu kubacyura.

Ati “Mu 2022 intumwa z’u Burundi baje mu Nkambi ya Mahama n’i Kigali baganiriza impunzi zabo ziri hano ngo zitahe. No mu mwaka ushize habaye ibiganiro byatambukaga kuri internet bikozwe n’u Burundi bigaragariza izo mpunzi impamvu zigomba gutaha.”

Abo Barundi batashye biyongera ku bandi 115 batashye mu Ugushyingo 2025 na bo babaga mu Nkambi ya Mahama no mu Mujyi wa Kigali gusa MINEMA igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hakiri impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 50 ziba mu nkambi no bindi bice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa