skol

Abarundi bagiye gutoza FDLR na Nyatura mu 2014- Guverineri Bahati wa Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bahati Musanga Erasto, yahishuye ko mu 2014, u Burundi bwohereje abasirikare gutoza abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Nyatura.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Teddy Mazina wa CTGL, Guverineri Bahati yagaragaje ko ubutegetsi bw’u Burundi bumaze igihe kirekire bukwirakwiza ingengabitekerezo y’ivanguramoko mu Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda, igamije kubangisha bagenzi babo.

Guverineri Bahati yagaragaje ko hari abo iyi ngengabitekerezo yamaze kwinjira, kuko ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, hari Abanye-Congo bahungiye mu Burundi, bahitamo kugurayo ubutaka, aho kubugura mu gihugu cyabo.

Ati “Ubwo twafataga Goma, umuntu yavuye hano, ahungira mu Burundi. Umuntu ntiyaguze ubutaka hano mu mujyi wa Goma, iyi mitwe wumva ya Nyatura n’indi, Tshisekedi yabahaye amafaranga, abaha Amadolari 5000 ku kwezi, ayo mafaranga bose bahabwa, aho kugura ubutaka i Goma, babugura mu Burundi.”

“Tekereza umuntu utaragera mu Burundi ariko akagurayo ubutaka kubera ko bigishijwe ko mu Burundi bari kurwanirira Aba-Bantu, ko Leta y’u Burundi igizwe n’Aba-Bantu, Abahutu, bahuje imbaraga, bumva ko bifatanyije na Leta y’uBurundi, bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda. Ni ikintu gikomeye cyane cy’ivanguramoko bigisha abantu.”

Yasobanuye ko mu 2014, Leta y’u Burundi yohereje abatoza muri gurupoma ya Tongo muri teritwari ya Rutshuru, batoza abarwanyi ba FDLR ndetse na Nyatura yinjiye mu ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta y’u Burundi, hagamijwe kurwanya abo bita ‘Aba-Nilotes’.

Ati “Mu 2014, bohereje abigisha b’Abarundi muri Bukombo, Tongo, biyunga kuri FDLR, batoza urubyiruko rwo muri Nyatura, Wazalendo. Batojwe n’abatoza b’Abarundi. Ni umushinga w’igihe kirekire bateguye. Bataguye umugambi wo kwigisha abantu ivanguramoko, bababwira ko hari abitwa ‘Aba-Bantu’, Aba-Nilotes, ni gahunda ndende yateguwe.”

Guverineri Bahati yatangaje ko AFC/M23 yiteguye kurwanya uyu mugambi binyuze mu kwigisha Abanye-Congo ko ivanguramoko risenya, kandi ko yizeye ko izabigeraho kuko bamwe muri bo batangiye kubona ko babeshywe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa