skol

Abarundi bararira ayo kwarika kubera u Burundi bwanze gufungura umupaka wabwo n’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Abarundi batuye muri Komine ya Cibitoke mu Ntara ya Bujumbura bararira ayo kwarika nyuma y’aho muri Gashyantare 2026 Leta y’u Burundi irenze ku isezerano yari yarabahaye ryo gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda.

Tariki ya 2 Mutarama 2026, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, Révérien Ndikuriyo, yabwiye abanyamakuru n’abaturage ko imipaka y’igihugu cyabo n’u Rwanda izafungurirwa rimwe n’uwa Gatumba/Kavimvira ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndikuriyo yagize ati “Ni ibintu bisanzwe kuba umupaka wa Gatumba ufunzwe, uzafungirirwa rimwe n’iduhuza n’u Rwanda. Ntimukomeze kuvuga ngo ejo nzajya muri Uvira. Gukorayo iki?”

Tariki ya 23 Gashyantare, u Burundi bwafunguye umupaka wa Gatumba ubuhuza na RDC nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi bigamije gusubukura ubuhahirane, ariko uwa Ruhwa na Gasenyi ibuhuza n’u Rwanda ikomeza gufungwa.

Umurundi utuye mu mudugudu wa Ruhwa, zone ya Rukana muri Cibitoke, yatangarije ikinyamakuru Jimbere Magazine ko ubwo u Burundi bwafungaga umupaka muri Mutarama 2024, yagize ibihombo bikomeye kuko yacururizaga mu Rwanda.

Yagize ati “Umupaka ugifunguye, twahoraga tujyana mu Rwanda ibicuruzwa nk’indimu, amaronji, imyende, mandarine, inyanya n’imboga. Icyo gihe, umufuka wa mandarine twawugurishaga amafaranga 10.000 y’Amanyarwanda. Ayo mafaranga yadufashaga kubaho kuko ari menshi kuko hano iwacu batugurira uwo mufuka amafaranga 10.000 cyangwa 15.000 y’Amarundi.”

Abarundi bavuga ko mu gihe baremaga isoko ryo mu Rwanda, babonaga ibyangombwa nkenerwa bibahendukiye, kuko nk’ijerekani yo gutwaramo amazi ya litiro 20 bayiguraga 1000 Frw, ariko ko ubu iwabo bayigura amafaranga 12.000 y’u Burundi (arenga 5800 Frw).

Umuyobozi w’umudugudu wa Ruhwa, Nsengiyumva Révocat, yatangaje ko uretse igihombo mu rwego rw’ubukungu cyatewe n’ifungwa ry’iyi mipaka, icyemezo Leta yabo yafashe cyatandukanyije imiryango kuko hari Abarundi n’Abanyarwanda bafitanye isano y’amaraso.

Ati “Hakurya hari imiryango yari yarashakanye n’Abarundi, kugeza n’ubu ni bamwana. Ariko ubu nta Murundi ufite uburenganzira bwo kujya kuramutsa umwana we uri hakurya mu Rwanda anyuze ku mupaka. Nta Munyarwanda ufite uburenganzira bwo kuza kuramutsa uwe uri mu Bururndi anyuze ku mupaka wa Ruhwa.”

Abarundi batuye muri Ruhwa ko babangamiwe n’icyemezo Leta yabo yafashe cyo gufunga imipaka, bagasaba ko yakumvikana n’u Rwanda kugira ngo yongere ifungurwe, bongere bagenderane kandi bahanirane n’Abanyarwanda nk’uko byahoze.

I Bujumbura, Ndikuriyo yemereye Abarundi ko umupaka wa Gatumba uzafungurirwa rimwe n’iy’u Burundi n’u Rwanda ariko amaso yaheze mu kirere

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ifunze kuva muri Mutarama 2024

Abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Burundi baba bacunga ngo hatagira ubaca mu rihumye akambuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa