Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 baracyagaragara mu mujyi wa Walikale
Yanditswe: Monday 24, Mar 2025

kuri uyu wa 23 werurwe 2025 abatuye mu mujyi wa Walikale batangaje ko abarwanyi bo mu ihuriro AFC/M23 bakigaragara mu mujyi wa Walikale nyamara bari batangaje ko bakuye abarwanyi babo muri uwo mujyi ndetse no mu nkengero zawo.
Abarwanyi b’umutwe AFC/M23 baracyagaragara mu mujyi wa Walikale, nk’uko abatuye muri ako gace babitangarije Radio Okapi kuri icyi cyumweru, tariki ya 23 Werurwe, nyuma y’uko uwo mutwe utangaje ko uvuye ku butaka bwa Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abaturage batangaje ko babonye abo barwanyi ku biro by’akarere ndetse no mu mihanda, aho bamwe bagendaga n’amaguru naho abandi bakagenda mu modoka zabo.
Amakuru aturuka ku baturage avuga ko abo barwanyi bagabanyijemo amatsinda menshi. Bamwe bagiye berekeza i Mubi, abandi berekeza i Ntoto, mu gihe itsinda rya gatatu ryanyuze mu muhanda ugana Itebero. Nubwo hari iyo mihindagurikire, haracyagaragara abarwanyi b’uwo mutwe mu mujyi wa Walikale, n’ubwo bari batangaje ko basezeye muri ako gace no mu nkengero zako.
Mu itangazo ryasohowe ku wa gatandatu, tariki ya 22 Werurwe, Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zavuze ko zishimiye iyo gahunda ya M23 yo gukura abarwanyi bawo muri uyu mujyi.Izo ngabo zavuze ko iyo gahunda ari intambwe nziza iganisha ku kugabanya ubushyamirane no gushyigikira ibiganiro by’amahoro biri gukorwa. Gusa, FARDC yagaragaje ko izakomeza kuba maso kandi yiteguye kurengera umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’igihugu, mu gihe habaho igikorwa cyose cy’ubushotoranyi gishobora kubangamira agahenge kariho.
Ku rundi ruhande, leta y’u Rwanda,yashimye icyemezo cyo kuva kwa M23 i Walikale. ikaba yongeye gushimangira ko izakomeza ubufatanye n’impande zose kugira ngo ibyo bemeranyijweho mu biganiro by’amahoro, birimo ibyavuye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC, byubahirizwe. Ibyo bikorwa bigamije gushaka umuti urambye w’ibibazo bya politiki n’umutekano mu karere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa gatandatu, tariki ya 22 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba, yasabye umutwe wa M23/AFC gushyira mu bikorwa ibyo watangaje, akaba kandi yarashimye iyo ntambwe uyu mutwe wateye yo kubahiriza agahenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *