skol
fortebet

Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe uduce 4 twari twarigaruriwe na Wazalendo

Yanditswe: Wednesday 16, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Mata 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kwigarurira uduce 4 two muri teritwari za Kalehe na Kabare (Kivu y’Amajyepfo), nyuma y’imirwano ikaze n’abarwanyi ba Wazalendo, bafatanyije n’Ingabo za Congo (FARDC).

Sponsored Ad

Biravugwa ko iyi mirwano yaranzwe no gukoresha intwaro ziremereye (ibisasu bya mortier) n’intwaro zoroheje, nk’uko amakuru ahaturuka abivuga, zakomeje kumvikana kuva ku itariki ya 14 Mata. Ahantu hafashwe harimo Lemera, Bushaku 1, Bushaku 2 (Kalehe) na Kabamba (Kabare), aho abasivili batatu biciwe muri Gurupoma ya Irhambi Katana nk’uko tubikesha mediacongo.net.

Nk’uko abatangabuhamya babitangaza, ngo umusada wa M23 / AFC wahageze uturutse mu Kiyaga cya Kivu uvuye muri Kivu y’Amajyaruguru no mu muhanda uva Bukavu na Kavumu, ahabereye imirwano hagati y’abarwanyi mu mpera z’icyumweru gishize. Amakuru aturuka muri kariya karere avuga ko umusada wazanywe nyuma y’ifatwa ry’akanya gato ry’Ikibuga cy’Indege cya Kavumu cyari cyafashwe na Wazalendo ku itariki ya 13 Mata.

Iyi mirwano iragaragaza ko intambara igikomeje nubwo ibiganiro bya Doha hagati ya Guverinoma ya Kinshasa na AFC/M23 bigamije kurangiza intambara bitaratererwa icyizere.

M23 imaze amezi abiri igenzura ibice bya Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu, ikomeje gutera imbere igana mu turere tw’ingenzi twa Kivu y’Amajyepfo, ndetse ikaba ishobora gukomereza mu zindi ntara zihegereye nka Tanganyika cyangwa Maniema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa