Abasenateri batabarije abatwara amagare batagira amategeko abagenga
Yanditswe: Sunday 30, Nov 2025
Abasenateri basabye ko hakwihutishwa iteka rya Minisitiri rigena uko amagare akoreshwa mu bwikorezi kuko byamaze kugaragara ko agenda aba menshi mu gihugu kandi afasha ab’amikoro make mu ngendo.
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, yagaragaje ko guhera mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2025, habayeho impanuka 41.164 zahitanye abantu 2907.
Guhera mu mwaka wa 2024-2025 habaye impanuka 22.509 zigwamo abantu 1.470. Muri bo, 34% ni abagendesha amaguru, 27% ni abamotari, 23% ni abatwara amagare, naho 16% ni abandi.
Abasenateri bagaragaje ko amagare agira uruhare mu mpanuka nyinshi ku buryo hari hakwiye kunozwa uburyo bw’imikoreshereze yayo.
Mu bibazo byagaragaye harimo ko abenshi mu batwara abantu n’ibintu ku magare batigeze biga amategeko y’umuhanda kandi nta bwishingizi bagira; amagare atwara ibintu birenze ubushobozi bw’igare bikaba byateza impanuka; nta murongo ukurikikizwa kugira ngo umuntu akore akazi ko gutwara abantu ku igare, ndetse n’abatwara amagare mu ijoro kandi nta matara bafite, abagenda bafashe ku makamyo n’ibindi.
Senateri Mukabalisa Donatille yavuze ko bigenda bigaragara ko impanuka z’amagare ziyongera kandi ko afitiye runini abaturage ariko iteka ryagiye ritinda.
Senateri Cyitatire Sosthène yavuze ko hari ibikwiye kuvugururwa no kunozwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’impanuka z’amagare.
Ati “Navuga ko mu mijyi nk’uyu wa Kigali hari ibintu bishobora kuvugururwa, cyane cyane utwaye igare na we ashobora kwambara casques kandi iyo uyambaye bigabanya gukomereka cyangwa ibyago byinshi by’urupfu. Numva ari ibintu byoroshye kubasaba ko bazambara.”
Senateri Havugimana Emmanuel, yavuze ko amagare adakwiye gutwara ibintu, asaba abapolisi kurushaho kuganiriza abayatwara amategeko y’ibanze y’imikoreshereze y’umuhanda.
Senateri Amb. Amandin Rugira, na we ati “Mu by’ukuri inzira z’amagare zubakwa ku mihanda mishya kandi zikubakwa mu dusantere gusa nk’uko no mu bindi bihugu aho twagye tujya, amagare agenda mu mijyi no mu dusantere nta magare usanga mu mihanda migari ya za gari ya moshi, aho bitandukanira no mu Rwanda kubera imiterere yacu, amagare ari ahantu hose uretse muri Nyungwe ni ho ntajya nyabona. Ni yo mpamvu ariya mabwiriza akenewe.”
Perezida w’iyo Komisiyo, Senateri Murangwa Hadidja Ndangiza, yavuze ko byagaragaye ko iteka ryatinze gushyirwaho kandi haramaze gutunganywa umushinga w’itegeko bityo ko bifuza kubikurikirana.
Ati “Tuganira n’abo twasanze iteka barakoze umushinga w’itegeko ariko ntitwamenye ngo byapfiriye he kuko n’uwo mushinga w’itegeko barawerekana. Ubu nyuma y’aha turashaka kumenya ngo ikibazo ni ikihe? Namwe muri kukitubaza ariko natwe aka kanya nta gisubizo dufite.”
Yongeye ho ati “Twabonye mu mibare amagare asigaye aruta moto mu bwinshi, ni ukuvuga ngo ni urwego ruri gukura, rufasha Abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi, rubatunze benshi, ni ikintu dukeneye nk’igihugu. Ariko icyo kintu dukeneye nk’igihugu kigomba kugira umurongo w’uburyo kigomba kugenda neza.”
Mu makuru dukesha IGIHE, avuga ko munyonzi witwa Sibomana umaze imyaka irenga itanu atwara igare mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ko kuba nta mategeko abagenga bafite bituma bakorana impungenge ndetse bikaba n’intandaro y’imyitwarire mibi ya bamwe.
Yavuze ko mu gihe bashyirirwaho amategeko byafasha kunoza umurimo bakora kuko ufatiye runini ab’amikoro make.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *