Umuryango w’Abashinwa baba mu Rwanda wizihije Umwaka Mushya w’Abashinwa (Lunar New Year) wa 2026, wakira ku mugaragaro itsinda rishya ry’Abaganga b’Abashinwa (China Medical Team – CMT), bishimangira gukomeza ubufatanye mu by’ubuvuzi bumaze imyaka 45 hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Itsinda rigizwe n’abaganga n’abaforomo 19 baturutse mu Ntara yigenga ya Inner Mongolia ryakiriwe kuri uyu wa 22 Mutarama i Kigali, mu birori byagarutse ku mateka y’ubufatanye bushingiye ku buvandimwe no kubahana hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko binyuze mu bufatanye hagati y’abaturage.
Aba baganga bashya bamaze amezi abiri biga ururimi rw’Ikinyarwanda hagamijwe kunoza imikoranire n’abakozi b’ubuzima bo mu Rwanda no kunoza serivisi batanga ku barwayi.
Biteganyijwe ko bazakorera mu Bitaro bya Kibungo na Masaka, aho andi matsinda y’Abashinwa yagiye akorera mu nzego zitandukanye z’ubuvuzi.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko ibi birori bigaragaza umubano wimbitse mu nzego zitandukanye hagati u Rwanda n’u Bushinwa.
Yagarutse ku myaka 45 y’akazi kadahwema gukorwa n’amatsinda y’abaganga b’Abashinwa, ndetse no kwakira andi mashya, bigaragaza ubushake bukomeye bw’u Bushinwa bwo gukomeza gufasha u Rwanda.
Ambasaderi Gao yavuze ko ubu bufatanye bushingiye kandi ku mikoranire ikomeye mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari, atanga ingero z’imishinga ikomeye irimo Ibitaro bya Masaka, urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, n’umushinga w’Uburezi Bushingiye ku Ikoranabuhanga (Smart Education).
Yongeyeho ko politiki y’u Bushinwa yo kutagira imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Afurika izafasha u Rwanda kongera kohereza ku isoko ry’u Bushinwa ibikomoka ku buhinzi bifite ireme.
Ku bufatanye mu by’ubuvuzi, Ambasaderi yavuze ko amatsinda y’abaganga b’Abashinwa ari “ikimenyetso gikomeye cy’umubano wihariye uhuza abaturage b’ibihugu byombi,” anashimira umurava bagaragaje ngo nubwo bahuye n’imbogamizi, ndetse yibuka umuganga wabuze ubuzima bwe ari mu kazi mu Rwanda.
Yavuze ko uyu mwaka haje abaganga n’abaforomo benshi kurushaho, bikaba bizamura urwego rw’ubufatanye mu by’ubuzima hagati y’ibihugu byombi, asaba amashyi ku itsinda rya 25 risoje inshingano, anaha ikaze itsinda rya 26.
Ambasaderi Gao yanagarutse ku cyemezo cya Perezida Paul Kagame cyo kurushaho kwimakaza umubano hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko ibi birori bibaye mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 55 y’umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Ibi birori byanahuriranye n’Iserukiramuco rya Spring Festival, igihe cyihariye cyo guhuriza hamwe imiryango, kwitekerezaho no gutangira icyiciro gishya. Ambasaderi Gao yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa bihuriye ku mateka yo guhangana n’ubukoloni n’ihohoterwa, byagize uruhare mu gushaka kwigenga no kwiteza imbere.
Yagereranyije urugendo rwo Kubohora Igihugu cy’u Rwanda (Liberation Trail) n’Urugendo Rurerure rw’Abashinwa (Long March), asobanura ko byombi byaranzwe n’ubutwari, ubumwe n’ubudacogora.
Yanagarutse no ku mico n’umuco, avuga ko Umunsi mukuru wa Spring Festival mu Bushinwa n’imbyino y’Intore mu Rwanda byashyizwe ku Rutonde rw’Umuryango wa UNESCO rw’umurage ndangamuco udafatika w’Isi.
Uyu mwaka kandi ni Umwaka w’Ubuvandimwe n’Ubuhanahana hagati y’Abaturage ba Afurika n’u Bushinwa. Asubiramo amagambo ya Perezida Xi Jinping, Ambasaderi Gao yavuze ko imikoranire mu muco imaze igihe kinini ari inkingi ikomeye y’ubucuti hagati y’u Bushinwa na Afurika.
Uhagarariye Komisiyo y’Ubuzima ya Inner Mongolia mu Ishami rishinzwe Imiyoborere y’Ubuvuzi, Dr. Asileng, yavuze ko kuva mu 1982, iyo ntara imaze kohereza mu Rwanda amatsinda 26 y’abaganga, agizwe n’abantu 343. Yavuze ko mu myaka yose bamaze kuvura abarwayi barenga ibihumbi 730 babaze abarwayi babarirwa mu bihumbi 40 banatabara indembe zirenga ibihumbi 16 na 400.
Yavuze kandi ku ntambwe ikomeye yatewe vuba, irimo kuzamura umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ukagera ku rwego rw’ubufatanye bukomeye birenzeho kandi burambye mu nama ya FOCAC yabereye i Beijing mu 2024, ndetse no gushyiraho Ihuriro ry’Ibitaro bya Afurika n’u Bushinwa mu 2025.
Dr. Asileng yashimye uruhare rw’itsinda rya 25 risoje inshingano, ryatanze amahugurwa ya tekiniki 67, ibikorwa byagutse byo kuvura avaturage ku buntu inshuro enye, byafashije Abanyarwanda barenga ibihumbi bibiri ndetse rikanatanga porogaramu zirindwi zo kwigisha ku buzima.
Yagize ati: “Mu bihe biri imbere, Komisiyo y’Ubuzima ya Inner Mongolia izakomeza gushyigikira iterambere rirambye ry’ubuvuzi mu Rwanda binyuze mu mahugurwa, ingendo z’abaganga b’inzobere z’igihe gito, n’ubushobozi burambye, hagamijwe gushyiraho ‘itsinda ry’abaganga ritazigera rivaho.’”
Uhagarariye itsinda rya 25 risoje inshingano, Dr. Wang Yongxiang, yavuze ko bakoranye bya hafi n’abaganga b’Abanyarwanda mu mavuriro, mu byumba byo kubagiramo no mu byumba by’indembe, hibandwa ku guhererekanya ubumenyi n’ikoranabuhanga rizagira akamaro karambye.
Yagize ati: “Umwaka umwe wo gukorera no gutura hano wadusigiye ibyishimo byinshi. Tugiye gusubira mu Bushinwa dukunda u Rwanda byimazeyo.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *