skol
fortebet

Abashinwa barakekwaho kwangiza insinga zigaburira internet ibihugu 4 mu Burayi

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwato bw’imizigo bw’Abashinwa, Yi Peng 3, bwabaye igikoresho gikekwaho gukoresha icyaha nyuma y’uko insinga ebyiri za fibre optic zigemurira Sweden internet zangijwe mu Nyanja ya Baltique.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru byatangaje ko kuwa Kabiri Sweden yasabye ubwato bw’imizigo bw’Abashinwa, Yi Peng 3, gusubira mu mazi ya Sweden kugira ngo byorohereze iperereza ryatangiye nyuma y’insinga ebyiri z’itumanaho ryo mu mazi zihuza ibihugu bine bya NATO zangirijwe.

Minisitiri w’Intebe wa Sweden, Ulf Kristersson yashimangiye ko "nta kirego arega" ariko ko ashaka "gushaka ibisobanuro ku byabaye."

Ubwato bw’ubwikorezi bwa metero 225 z’uburebure, ubu buri mu mazi mpuzamahanga hagati ya Sweden na Danemark, bwacyetsweho gukoreshwa mu cyaha nyuma yo kuvugwa muri ako gace igihe insinga ebyiri za fibre optic zo mu Nyanja ya Baltique hagati ya Sweden na Lituania n’u Budage na Finlande, zangiritse mu masaha atarenze 24 ku itariki ya 18 na 19 Ugushyingo.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga, abategetsi ba Sweden batangiye iperereza nyuma yo gukeka ko ari sabotage (kubavangira).

U Budage na Finlande byagaragaje izo mpungenge kandi binatangira iperereza. Mu itangazo bahuriyeho, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Budage na Finlande bavuze ko kwangiza iki gikorwaremezo cy’ingenzi bibaye mu gihe “umutekano w’u Burayi bwacu utabangamiwe gusa n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ahubwo unabangamiwe n’intambara ivanze y’ibikorwa bibi.”

Bongeyeho ko "kuba ibintu nk’ibi biba bihita bitera amakenga ku byangiritse nkana bivuga byinshi ku ihindagurika ry’ibihe turimo" kandi bashimangira ko "ibikorwa remezo bikomeye" bigomba kurindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa