Abashoferi bafashijwe na M23 guhungira mu Rwanda, bashyikirijwe ibihugu byabo
Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyikirije ambasade za Tanzania, u Burundi na Kenya, abashoferi 45 bakomoka muri ibyo bihugu, bari barabuze uko bava mu Mujyi wa Goma nyuma y’uko intambara iwubasanzemo, batwaye ibiribwa by’Ishami rya Loni ryita ku Biribwa (WFP).
Abo bashoferi bafashijwe na M23 guhunga imirwano binjira mu Rwanda, barimo 34 bakomoka muri Tanzania, Abarundi icyenda n’Abanya-Kenya batatu.
Imirwano ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC yabasanze hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, aho bari mu gipangu cyo hafi yaho, icyizere cyo kubaho gitangira kuyoyoka uko.
Intambara igitangira bihishe munsi y’amakamyo, babaho nabi kuko nta byo kurya, nta mazi n’ibindi nkenerwa by’ibanze.
Bigiriye inama yo gutabaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nyuma M23 ibona amakuru ko hari abantu bari gusaba ubufasha bari hafi y’icyo kibuga, imaze kukibohora na bo ijya kubatabara.
Ingabo za M23 zagiye gutabara abo bashoferi zari ziyobowe, Lt Col Willy Ngoma wanabahumurije, ibyari inzozi biba impamo, baraherekezwa banyuzwa ku mupaka w’u Rwanda.
Abo bashoferi barimo Umurundi witwa Ndinzayaha Shadrack usanzwe ikora ingendo zijya mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Kenya, RDC, Zambia n’ahandi.
Uyu mugabo yavuye i Dar es Salaam ku wa 03 Mutarama 2025 agera i Goma ku wa 11 Mutarama 2025, icyakora amara ibyumweru bibiri imodoka ye itarapakururwa, intambara imusanga i Goma.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Barasanye iminsi ibiri tutarabona uko dusohoka. Dutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga. Uyu munsi nibwo twabonye abasirikare ba M23 batubwira ko baje kudutabara ko babonye ubwo butumwa. Twese twivuze baradukusanya ndetse Lt Col Willy Ngoma araduhumuriza, nyuma batuzana ku mupaka baduha u Rwanda.”
Ndinzayaha yakomeje ati “Uko twari abashoferi 47 nta wari uzi ko azongera kubaho. Ku kibuga cy’indege byari isibaniro, amasasu acicikana atunyura hejuru. Byari bigoye gutekereza ko tuzarokoka. Njye rwose ndashimira M23 yadutabaye, ikaduhumuriza ntacyo nyishinja kuko yankijije nta cyizere cyo kubaho nari mfite.”
Ndayizeye Alexandre na we ni umushoferi wari uvuye i Dar es Salaam atwaye ifu y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ayijyanye muri RDC.
Ndayizeye agaragaza ko bijyanye n’ubuzima bari babanyemo muri iyi minsi ishize, kubaho ari byo byari bikomeye kurusha gupfa.
Ati “M23 yarakoze sinabona uko nyishimira, Imana ibahe umugisha, iyo itahaba twari gupfa. Amasasu yari menshi tukihisha munsi y’imodoka. Nka njye urabona ko nanarashwe ku mutwe ariko Imana yarahabaye isasu ntiryampitana. Ikindi turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda uwo mutima bazawuhorane.”
Umunya-Kenya David Kahiga na we yari atwaye ibicuruzwa bya WFP abikuye i Mombasa abijyanye i Goma. Yageze i Goma ku wa 05 Mutarama 2025, mu minsi ishize intambara irahamusanga, icyizere cyo kubaho gitangira kuyoyoka areba.
Ati “Ntabwo rwose natekerezaga ko naba ndi aha. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda yatwakiriye ikatwitaho ikaba idushyikirije ambasade z’ibihugu byacu. Twaratabaje baratwumva. M23 yo sinabona uko nyishimira, tubakesha ubuzima. Twabayeho iminsi ine tutarya, tutanywa, amasasu aturi hejuru, ariko baraza baradutabara.”
Abo bose bashimira Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kubafasha, ikabazana i Kigali, ikabagaburira ikabaha n’ibindi nkenerwa ku kiguzi cyayo, kugeza ubwo bashyikirijwe ambasade zabo.
Umuyobozi muri MINAFFET ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’ibihugu byo mu Karere muri rusange, Mutamba Alex yavuze ko ibyakozwe bigaragaza uburyo u Rwanda ruzi icyo umubano mwiza n’ibindi bihugu bisobanuye, aho rufasha abantu rutarobanuye.
Ati “Dufasha buri wese tutarobanuye, n’abandi bashobora kuza babuze uburyo bagenda bazafashwa. Wabonye ko imodoka zabazanye n’ibindi byatanzwe n’u Rwanda. U Rwanda ruragendwa.”
Biteganyijwe ko ambasade z’ibihugu abo bashoferi bakomokamo ziri mu Rwanda, zishaka uko zijyana abo bashoferi mu bihugu byabo, aho nk’Abanya-Tanzania byateganywaga ko barara batashye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *