Mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo za bisi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, abashoferi barenga 90 bamaze guhagarikwa ku kazi nyuma yo gufatanwa kwakira amafaranga y’abagenzi mu ntoki.
Ibi byatangajwe na Oswald Abenawe, ushinzwe ibikorwa byo gutwara abagenzi muri sosiyete nshya ya Ecofleet Solutions, yashyiriweho guhuza no kugenzura ibikorwa byo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.
Abenawe yavuze ko mu byumweru bitatu gusa iyi sosiyete itangiye ibikorwa byayo, hamaze gufatwa abashoferi benshi binyuze muri camera z’umutekano zashyizwe muri bisi. Yagaragaje ko buri modoka ifite camera nyinshi zifasha gukurikirana ibikorwa byose bibera imbere mu modoka, ku buryo umushoferi wese wakira amafaranga mu buryo butemewe ahita amenyekana.
Yasobanuye ko abashoferi bose bagaragaye muri ibyo bikorwa bahise bakurwa ku kazi kandi bashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe kongera gukora akazi ko gutwara abagenzi mu masosiyete atwara abantu mu Mujyi wa Kigali.
Nuko UKWELITIMES ibivuga Ku ruhande rw’abagenzi, bavuga ko izi ngamba zabafashije kugabanya amafaranga bakoreshaga mu ngendo. Emmanuel Uwiduhaye, umwe mu baturage batuye i Nyamirambo, yavuze ko mbere hari igihe umugenzi yumvikanaga n’umushoferi amafaranga runaka, rimwe na rimwe akishyura arenze igiciro cyagenwe.
Yemeza ko nyuma yo gushyiraho uburyo bwo kugenzura hakoreshejwe camera, kwishyura byarushijeho gukorwa mu mucyo, bityo amafaranga y’ingendo akaba yaragabanutse kuri bamwe mu bagenzi.
Izi ngamba zije mu gihe ubuyobozi bushinzwe gutwara abagenzi bukomeje gushishikariza abaturage gukoresha amakarita y’ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo, hagamijwe kunoza serivisi no kurwanya uburiganya bushobora kugaragara mu kwishyura amafaranga y’urugendo
Imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zashyizwemo Camera 6 zigaragaza ibizikorerwamo ndetse n’abashoferi bakira amafaranga mu ntoki



Ibitekerezo
USOHOKA MURI GARRE YA NYABUGOGO HARI BUS COASTER ZISHAJE ZISHORA ZITWARA ABAGENZI REMERA KABUGA.ZITEZA AKAVUYO ZIGATUMA BUS ZA ECOFEET ZITUZURA VUBA NAZO MUZIFATIRE INGAMBA.KANDI BABILORA ABASHINZWE UMUTEKANO BAREBERERA. MURAKOZE