Abasifuzi bazashyirirwaho umushahara- Shema wiyamamariza kuyobora FERWAFA
Yanditswe: Friday 22, Aug 2025
Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje ko azashyiraho umushahara w’abasifuzi, aho guhemberwa ku mukino gusa.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM kuri uyu wa Gatanu.
Ubwo yari abajijwe ikijyanye no kongera ireme ry’amarushanwa n’ubunyangamugayo, Shema yagaragaje ko uretse kuzazamura amafaranga n’amakipe ahembwa muri Shampiyona, bagiye no gushyiraho umushahara w’abasifuzi.
Ati “Tuzashyiraho abasifuzi 32 bazashyirwa mu rwego rwa mbere (elite) bazajya bahembwa buri kwezi mu rwego rwo kurwanya kubogama. Umusifuzi azaba ashobora gushyirwa muri urwo rwego cyangwa akarukurwamo.”
Mu busanzwe abasifuzi bishyurwa ku mukino, aho umusifuzi mpuzamahanga ahabwa ibihumbi 45 Frw, utari mpuzamahanga agahabwa ibihumbi 43 Frw, mu gihe komiseri w’umukino ari ibihumbi 50 Frw.
Ntabwo ari abasifuzi gusa kuko Shema aherutse no gutangaza ko ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona izajya ihembwa miliyoni 80 Frw aho kuba 25 Frw zisanzwe.
Ni mu gihe kandi amakipe umunani ya mbere ariyo azajya ahembwa aho kuba iya mbere gusa.
Shema Fabrice ari kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi, mu matora ateganyijwe tariki ya 30 Kanama 2025.
Shema Fabrice yatangaje ko azashyiraho umushahara w’abasifuzi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *