skol
fortebet

Abasirikare 249 ba Afurika y’Epfo bavuye muri RDC bageze iwabo

Yanditswe: Saturday 14, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yakiriye abasirikare 249 b’icyo gihugu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ubu butumwa bwari bwahawe izina rya SAMIDRC, bwari bugamije gufasha ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa RDC kurwanya umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Ntabwo byatanze umusaruro Perezida Tshisekedi yari yiteze, kuko Umutwe wa M23 wakubise inshuro ihuriro ry’ingabo za Leta FARDC, FDLR, Abacanshuro b’Abanyaburayi, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC ugafata umujyi wa Goma muri Mutarama 2025.

Ingabo za SADC zatashye mu byiciro kuko habanje gutwara intwaro zazo na zo zahawe inzira mu Rwanda kuko ari yo mahitamo zari zisigaranye zerekeza muri Tanzania mbere yo kujya mu bihugu zaturutsemo.

Ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2025, Abasirikare bagera kuri 249 bo muri Afurika y’Epfo bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo.

Byari ibyishimo kuri abo basirikare ubwo bari bageze ku butaka bwa Afurika y’Epfo nyuma y’iminsi myinshi bari muri RDC mu gace kagenzurwaga na M23 bahoze bahanganye ku rugamba.

Ubutumwa bwatangajwe ku rukuta rwa X rw’Igisirikare cya Afurika y’Epfo bukomeza bugira buti “Minisitiri yakiriye abasirikare 249 b’ingabo za Afurika y’Epfo zivuye mu butumwa bwa SADC bwasojwe muri RDC (SAMIDRC).”

Ubwo butumwa kandi bubanzirizwa n’ubundi bugizwe n’amashusho y’abasirikare b’icyo gihugu bari gucinya akadiho, bishimira ko bongeye kugera ku butaka bw’iwabo amahoro.

Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye mu mpera za 2023. Muri Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe icyemezo cyo kubuhagarika mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’impande zifitanye amakimbirane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa