skol
fortebet

Abasirikare ba Israel bakomeje kwiyahura ku rwego bitigeze bibaho mu myaka 13

Yanditswe: Saturday 04, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Intambara hagati ya Israel na Hamas ikomeje gutera ihungabana mu basirikare, aho raporo nshya yerekanye ko kuva iyi ntambara yatangira, umubare w’abasirikare b’Ingabo za Israel [IDF] biyahuye umaze kugera kuri 28, akaba ari ubwo bwa mbere uyu mubare utumbagiye mu myaka 13.

Sponsored Ad

IDF yatangaje ko mu 2024 abasirikare bayo 21 biyambuye ubuzima, bavuye kuri 17 bari bariyahuye mu 2023, barimo 10 babikoze mbere yo ku wa 07 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga ibitero muri Israel.

Mu 2022 hiyahuye 14 gusa mu gihe mu 2021 bari 11.

Abarenga kimwe cya kabiri biyambuye ubuzima mu mwaka ushize, bari inkeragutarabara zari zahamagajwe ku rugamba mu mezi 15 ashize.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’izamuka ry’abasirikare biyahura, IDF yashyizeho uburyo bwo kubirwanya.

Hashyizweho umurongo utishyurwa uzajya ukora amasaha 24 n’umubare w’abaganga b’indwara zo mu mutwe urongerwa kandi bashyirwa henshi hashoboka.

Iki gisirikare kandi cyatangaje ko cyafunguye ivuriro rizajya ritanga serivisi zireba abahuye n’ihungabana kubera intambara n’izindi zijyanye n’ingaruka zigera ku basirikare kubera urugamba bari kurwana.

Muri rusange IDF itangaza ko kuva yatangira kurwana na Hamas, ingabo zayo 891 zirimo abasirikare n’inkeragutabara bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe abandi 5.569 bo bakomeretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa