Abasirikare ba mbere ba FARDC bataye urugamba muri Kivu y’Amajyepfo mu rukiko
Yanditswe: Monday 10, Feb 2025

Kuri iki Cyumweru, itariki 9 Gashyantare ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere abategetsi ba Congo bashyira nibura abasirikare 75 mu rukiko bazira guta urugamba imbere y’inyeshyamba za M23 mu ntara y’iburasirazuba ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no kubera guhohotera abaturage, harimo kubica no kubasahura.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko hari ihohoterwa ryakorewe abantu benshi harimo iyicwa, gufata ku ngufu no kugira abantu abacakara b’imibonano mpuzabitsina nyuma y’iterambere rya M23 mu mpera za Mutarama bituma hafatwa Umujyi munini wa Goma wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu by’Umuryango w’Abibumbye byashinje abarwanyi ba M23, abasirikare ba Congo n’inyeshyamba zishyigikiye guverinoma bose kubigiramo uruhare.
Congo ntacyo ivuga kuri raporo zerekeye ingabo zayo, ariko yahamagariye Umuryango w’Abibumbye gukora iperereza ku ihohotera rishinjwa inyeshyamba za M23.
Inyeshyamba za M23 ntabwo zasubije icyifuzo cya Reuters cyo gutanga ibisonanuro, gusa uyu mutwe wakunze kuvuga ko ari ingabo z’umwuga zidashobora kwijandika mu bikorwa nk’ibyo byo guhohotera abaturage nka FARDC.
N’ubwo AFC/M23 iherutse gutangaza agahenge, abarwanyi bayo bakomeje kugenda berekeza mu majyepfo basatira umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, Bukavu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *