skol
fortebet

Abasirikare ba RDC bategetswe kukimaramo imyaka irindwi bakiri ingaragu

Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Major General Sylvain Ekenge, yatangaje ko abasirikare bashya binjira mu gisirikare bagomba kwiyemeza ko bazamara imyaka irindwi bakiri ingaragu, nta n’umwana bafite.

Sponsored Ad

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga humvikanamo Guverineri mu rwego rwa Gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt Gen Johnny Luboya, avuga ibibazo by’imyitwarire mibi bituma urugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 barutsindwa.

Yavuze ko ingabo ayoboye zugarijwe n’ibibazo by’ingutu birimo inyerezwa ry’imishahara yabo, imfubyi n’abapfakazi bazizwe n’abasirikare baguye ku rugamba n’ibindi.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, ku wa 3 Kamena 2025 yavuze ko imfubyi n’abapfakazi badahabwa ubufasha ari abatujuje ibisabwa.

Yashimangiye ko ubu abari kwinjira mu gisirikare bagomba kubanza kumaramo imyaka irindwi bakabona kwemererwa gushaka.

Ati “Umusirikare urangije imyitozo ya gisirikare, nk’urugero aba binjiye ejobundi bagomba kwiyemeza ko bazakora imyaka irindwi. Muri iyo myaka irindwi, mbere y’uko amasezerano ye avugururwa, agomba kuba akiri ingaragu, nta mugore, nta mwana.”

Biteganyijwe ko uzashyingirwa cyangwa akabyara mbere y’iyo myaka irindwi bizafatwa nko kunyuranya n’amategeko bityo umuryango we ntacyo uzagenerwa mu gihe yaba ahuye n’ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa