
Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirinda Perezida Félix Tshisekedi (GR), barahiriye kurwanya Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, mu gihe yagerageza gukuraho ubutegetsi buriho.
Umuyobozi wa GR, Gen Maj Ephraïm Kabi Kiriza, mu nama yagiranye n’abasirikare bo muri uyu mutwe mu kigo cya gisirikare cyitiriwe Colonel Tshatshi, i Kinshasa ku wa 28 Gicurasi 2025, yavuze ko Kabila yasize abasirikare bafitiwe ibirarane by’imishahara, Tshisekedi ageze ku butegetsi aragikemura.
Gen Maj Kabi yavuze kandi ko nubwo mu mbwirwaruhame Kabila yagejeje ku Banye-Congo tariki ya 23 Gicurasi, yanenze imiyoborere y’igisirikare kiriho ubu, atigeze acyubaka, kandi ibyo kuba yarayoboye intambara na byo ari ikinyoma.
Ati “Kabila yavuze ko yatuyoboye ku rugamba. Ariko se ni uruhe rugamba? Ntabwo yifatanyije n’igisirikare mu kababaro no mu gihe twari mu kiriyo. Mu gihe yari ku butegetsi, ntiyanageze kuri Camp Tshatshi.”
Tariki ya 26 Gicurasi, ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko Kabila ari i Goma. Abantu ba hafi ye bahamya ko ari mu biganiro n’abashaka gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ariko Gen Maj Kabi we yagaragaje ko uyu munyapolitiki ashaka gushoza intambara kuri Leta, ndetse ngo anashaka kugura intwaro mu basirikare no kubareshya.
Gen Maj Kabi yasobanuye ko abasirikare bo muri GR bativanga muri politiki, ariko ko nihagira ugerageza kwinjira mu mbago zabo, bazamurwanya kinyamwuga kuko badashobora kwihanganira umuntu ugambanira igihugu.
Ati “Ntabwo twivanga muri politiki ariko uzagerageza kwinjira mu mbago zacu, tuzamurwanya kandi tuzabikora kinyamwuga. Ntimukagambanire Congo. Igihembo cyo kugambana ni urupfu kuko igihugu cyacu ntikibabarira umugambanyi.”
Uyu musirikare yarahiriye kurinda Tshisekedi kugeza arangize imirimo yo kuyobora RDC, ati “Ihame ryacu nka GR ni ukurinda Perezida wacu. Bisobanuye ko twiteguye kumupfira cyangwa gupfira igihugu. Ni inshingano. Mpize ko tuzakora ibishoboka kugira ngo Perezida Félix Tshisekedi arangize manda ye. Nta basirikare bazakurwa muri GR.”
Gen Maj Kabi yasabye abasirikare bo muri GR gukaza imyitozo, bakitegura guhangana n’igishobora guhungabanya umutekano wa Tshisekedi n’igihugu muri rusange.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *