skol

Abasoje ayisumbuye na bo baremerewe: Ibisabwa Umunyarwanda ushaka kwiga gutwara indege

Yanditswe: Saturday 20, Dec 2025

featured-image

Nubwo gutwara indege ari umwe mu myuga benshi bafata nk’usaba ubumenyi buhambaye n’amashuri ahanitse, ubuyobozi bw’ishuri rukumbi rya Akagera Aviation ribyigishiriza mu Rwanda bugaragaza ko uretse gutsinda ibizamini bisabwa, uwo mwuga wigwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Akagera Aviation School, Ndayishimiye Joseph, yavuze ko buri mwaka iryo shuri ritanga uburyo bwo kwakira ubusabe bw’abifuza kuryigamo noneho abujuje ibisabwa bagatoranywamo abatarenze 20 rikabigisha.

Gutoranya abiga muri iryo shuri bisaba kuba umuntu yarize kuva ku mashuri yisumbuye kuzamura, kandi yarakurikiranye amasomo afitanye cyane isano n’imibare.

Abashaka kwiga muri iri shuri bahabwa ibizamini birimo iby’indimi, iby’ubuzima n’ibindi.

Ababitsinze byose bari bafite andi masomo ya kaminuza bari kwiga, basabwa kuyahagarika bagatangira ay’imyaka ibiri yo gutwara indege. Kuri ubu abenshi mu batoranyijwe biga kuri buruse ya Leta, gusa harimo na bake biyishyurira.

Gusa Leta iteganya ko mu myaka itatu iri imbere izaba yakubye gatatu abiga gutwara indege, babe hafi 80 buri mwaka, bijyanye no kwaguka k’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rw’u Rwanda.

Amasomo yo gutwara indege atangwa, ukuyemo ayo gutwara drones amara igihe gito, ahesha abayarangije guhabwa impamyabushobozi zo gutwara indege za gisivile (Commercial Pilot License).

Ni amasomo kandi abahesha impamyabushobozi zo gutwara indege nini z’abagenzi (Airline Transport Pilot License, ATPL) n’izo gutwara indege z’abantu ku giti cyabo.

Amasomo atangirwa i Kanombe ku Kibuga cy’Indege ahakorera iryo shuri muri gahunda yo ku manywa ariko hari n’amwe mu masomo ngiro atangirwa mu mahanga.

Na none ariko kugira ngo uhabwe impamyabushobozi bisaba gutsinda amasomo yose ku rugero rusabwa kuko iyo bitagenze gutyo ntuyihabwa ariko haba hari andi mahirwe yo gukora mu bindi bijyanye n’indege kuri abo batabashije kuba abapilote.

Kugeza ubu Abanyarwanda 106 bamaze kwigira mu Rwanda gutwara indege kuva mu myaka 12 ishize bitangiye.

Gutwara indege mu Rwanda byigwa imyaka ibiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa