skol

Abatunze imbwa mu Rwanda bagiye kujya bazandikisha ku mudugudu

Yanditswe: Sunday 31, Aug 2025

featured-image

Abatunze imbwa mu Rwanda basabwe kujya bazandikisha ku buyobozi bw’imidugudu batuyemo ndetse bakerekana ibimenyetso by’uko zahawe urukingo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko rijyanye n’ubuzima bw’inyamaswa ryo mu 2008 ndetse n’iteka rya minisitiri ryo mu 2020.

Aya mabwirizwa yashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, aho agamije kurushaho gukurikirana ubuzima bw’imbwa ndetse n’abantu, cyane ko muri iyi minsi imiryango myinshi iri kurushaho kuzitunga ku mpamvu zirimo kurinda umutekano.

Umuyobozi w’Agateganyo wa RAB, Solange Uwituze, yabwiye The New Times ko aya mabwiriza agamije kurinda imiryango itunze imbwa ndetse n’uduce zituyemo.

Aya mabwiriza kandi agena ko imbwa iri hanze igomba kuba iri kumwe n’umuntu, ikaba iziritse ku mugozi kandi yambwitse agapfukamunwa kabugenewe, kayibuza kuba yaruma umuntu mu gihe iri mu ruhame.

RAB ivuga ko kutubahiriza ayo mabwiriza bizajyana n’ibihano.

Umuyobozi w’Ubushakashatsi mu kigo kirengera ubuzima bw’inyamaswa, Welfare for Animals Guild, Dr. Richard Nduwayezu, avuga ko ari ingenzi cyane kugenzura ubuzima bw’imbwa.

Ati "Iyo imbwa ikwanduje ibisazi by’imbwa hafi ya buri gihe biganisha ku rupfu."

Yashimangiye ko izi mbwa zishobora no kwanduza amatungo, bigashyira mu byago abashobora kuyarya. Yanakomoje ku byago biterwa no kororoka kw’imbwa mu buryo bukabije, ashimangira ko bishobora gutuma zigwira cyane, bikajyana n’ibyago by’indwara zishobora guteza.

Yavuze ko "buri mbwa ikwiriye kugendana icyangombwa cy’uko yakingiwe cyasinyweho n’umuvuzi w’amatungo ubifitiye uburenganzira, kandi ikambikwa ikintu kiriho amakuru ya nyirayo."

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’Abanyarwanda bugaragaza ko ingo zisanzwe zitunze imbwa zibarirwa mu bihumbi 66.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa