skol

Abaturage 15.000 b’i Gatsibo bagiye kwegerezwa amazi meza

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yatanze inkunga ya 138.706 Frw (asaga miliyoni 202.962 Frw) yo kugeza amazi meza ku batuye mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026, ni bwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya yashyize umukono ku masezerano y’uyu mushinga wo kugeza amazi meza ku baturage. Ni umushinga bazafatanyamo n’Umuryango uteza imbere ubuzima, SFH Rwanda.

Biteganyijwe ko mu mezi atanu umushinga uzaba warangiye, abaturage basaga ibihumbi 15 bo muri aka gace batangiye kubona amazi.

Ambasaderi Kazuya ati “Twatanze inkunga ingana na miliyoni zirenga 200 Frw azifashishwa mu kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu kugeza amazi meza ku baturage bo muri Gakenke. Ubu buryo kandi buroroshye kubukoresha kandi ntabwo bwangiza ibidukikije.”

Yavuze ko ibi bizafasha imiryango ituye muri aka gace mu kugabanya urugendo bakoraga bajya gushaka amazi ndetse binarinde indwara ziterwa n’umwanda uturuka ku gukoresha amazi adasukiye.

Umuyobozi Mukuru wa SFH mu Rwanda, Gihana Wandera Manasseh, yavuze ko imiryango ituye muri aka gace, izungukira muri uyu mushinga, kubera ko byajyaga bibatwara amasaha abiri mu kujya gushaka amazi.

Ati “Ariko ubu ntabwo bizajya birenga iminota 20 kuko amazi yabegerejwe hafi y’aho batuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Ibingira Frank, yagaragaje ko Akarere ka Gatsibo kageze kuri 72% mu kwegereza abaturage amazi meza ndetse ko uyu mushinga uzabafasha kwesa imihigo bihaye.

Ati “Binyuze muri uyu mushinga ndetse n’indi ifasha kwegereza abaturage amazi meza, birashoboka ko mu gihe cy’amezi atanu ari imbere akarere kose kazaba kageze kuri 87%.”

SFH Rwanda ikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda. Uretse kugeza ku baturage amazi meza, uyu muryango umaze kugira uruhare mu kubaka amavuriro y’ibanze arenga 350, igakora n’ibindi bikorwa birimo kurwanya Virusi itera Sida, kurwanya malaria ndetse n’ibindi byinshi.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya yavuze ko batanze arenga miliyoni 200 Frw azifashishwa mu kugeza ku baturage amazi meza

Umuyobozi Mukuru wa SFH mu Rwanda, Gihana Wandera Manasseh, yagaragaje uburyo bakomeje guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Ibingira Frank, yagaragaje ko umubare w’abaturage 15.000 bagiye guhabwa amazi meza uzoroshya imihigo yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa