skol
fortebet

Abaturage ba Kagano na Shangi bahangayikishijwe n’umuhanda wangiritse ubabuza kugeza umusaruro ku masoko

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

 Abaturage ba Kagano na Shangi bahangayikishijwe n'umuhanda wangiritse ubabuza kugeza umusaruro ku masoko

Sponsored Ad

skol

Abaturage bo mu Mirenge ya Kagano na Shangi, yo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikorwa ry’umuhanda bakoreshaga mu buhahirane no kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko, nyuma yo kwangirika bikomeye ukaba utagikoreshwa uko bikwiye.

Nk’uko UKWELI TIMES yabitangaje, uyu muhanda uherereye mu Kagari ka Rwesero uhuza imirenge ine yo mu Karere ka Nyamasheke, ndetse ukifashishwa cyane n’abambuka Ikiyaga cya Kivu berekeza ku masoko ya Rwesero na Bushenge.

Umwe mu bahinzi witwa Majyambere yavuze ko kwangirika kw’uyu muhanda kwatumye abamotari n’abanyonzi benshi bawureka, bigatuma kugera ku masoko bibagora kandi bikabashyira mu gihombo.

Yagize ati: “Mbere twambukaga ikiyaga tugafata moto cyangwa umunyonzi akadufasha kugeza imyaka ku Isoko rya Rwesero. Ariko ubu kubera uko umuhanda wangiritse, ntibikiri byoroshye kubona udufasha gutwara umusaruro, bikaba biri kuduteza igihombo.”

Dushimimana Eric, ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri aka gace, na we yavuze ko nubwo uyu muhanda ukoreshwa n’abaturage benshi baturuka mu mirenge itandukanye, wangiritse ku buryo gutwaramo abagenzi bisigaye bishobora kwangiza moto, ari na byo bituma ibiciro by’ingendo byiyongera.

Yagize ati: “Uyu muhanda unyuramo abantu benshi, ariko warangiritse cyane. Kugira ngo umuturage awugendemo kuri moto, bisaba kwishyura amafaranga arenze ayo basanzwe bishyuraga.”

hageragejwe kuvugishwa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kugira ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo, ariko ntibyashoboka. Iki kinyamakuru cyatangaje ko kizatangaza icyo ubuyobozi buzavuga nibumara kububona.

Uyu muhanda ugera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu uhereye i Rwesero ahazwi nko mu Kiziba. Abawukoresha bavuga ko mbere y’uko wangirika, amafaranga yo gutwara umuntu kuri moto yari hagati ya 300 Frw na 500 Frw, ariko ubu ageze hagati ya 3,000 Frw na 4,000 Frw bitewe n’imiterere mibi yawo.

Abaturage basaba ko uyu muhanda wakorwa vuba kugira ngo wongere kubafasha mu buhahirane no kugeza umusaruro ku masoko, cyane ko ukoreshwa n’abaturuka mu bice bya Kinini, Kagano, Nyabitekeri na Shangi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa