skol
fortebet

Abayisilamu bizihije Umunsi Mukuru w’Igitambo

Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abayisilamu bahuriye mu bice bitandukanye by’igihugu bizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, bibuka uko Ibrahim yari agiye kutamba umwana we Ismail, Imana ikamuha intama yo gutambamo igitambo.

Sponsored Ad

Isengesho ryo kwizihiza Eid Al-Adha ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo ryitabirwa n’Abayisilamu benshi, kuko stade yari yuzuye.

Uyu munsi benshi bakunda kwita ’Ilayidi’, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije gusangira n’abandi.

Minani Hemedi uri mu Bayisilamu bizihirije uyu munsi mukuru i Nyamirambo, yabwiye IGIHE ko kuri bo ari nk’umuganura, ndetse bawukoresha basabana n’abandi.

Ati “Ni umunsi Sogokuruza wacu, Intumwa Ibrahim yategetswe gutambaho igitambo, agiye gutanga umwana we aza guhabwa intama aba ari yo atanga. Abayisilamu rero aho bari basabwa kuza kubaga bahereye ku matungo magufi (ihene cyangwa intama) n’inka cyangwa ingamiya.”

Aya matungo aba arimo igice kimwe umuntu ashobora kurya we n’umuryango we, icyo agomba guha abaturanyi n’icyo agomba guha abatishoboye.

Uyu munsi wizihizwa mu minsi itatu ku buryo umuntu ashobora kubaga uwo munsi cyangwa ukurikiyeho, kandi abo asangira na bo baba abaturanyi ntarobanure ku myemerere cyangwa idini abarizwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa