Abayobozi b’u Bufaransa, u Budage na Finlande mu baherekeza Zelensky i Washington
Yanditswe: Monday 18, Aug 2025
Mu rugendo rwerekeza i Washington, agiye kuganira na Donald Trump ku hazaza h’intambara ikomeje kuzahaza igihugu cye, biteganyijwe ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aherekezwa n’abayobozi bo mu bihugu by’u Burayi.
Ni inama igaruka cyane ku byavuye mu yo Trump aherutse kugirana na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, yabereye muri Alaska.
Iyi nama ikimara kuba Trump yavuze ko ashyigikiye amasezerano y’amahoro nk’uburyo burambye bwo guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, aho kuba agahenge kamara igihe runaka.
Yavuze kandi ko ashyigikiye icyemezo cyo kuba Ukraine yaheba ibice byayo byatwawe n’u Burusiya.
Iyi myumvire ya Trump isa nk’iyahungabanyije imigambi u Burayi bwari bufite kuri Ukraine. Abayobozi bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagaragaza ko hagomba kubanza guhagarika imirwano by’igihe gito, ndetse ibyo guhara ubutaka bwa Ukraine ntibabikozwa.
Abaza kujyana na Zelensky i Washington kuri uyu wa Mbere barimo Perezida wa Komisiyo ya EU Ursula von der Leyen, Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, ndetse n’abakuru b’ibihugu by’u Bufaransa, u Budage na Finlande.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aherutse gutangaza ko ko intego y’ibiganiro by’i Washington ari ukugaragaza ubufatanye hagati ya Ukraine na EU, icyakora atanga umuburo ko batagomba kugaragaza imbaraga nke imbere y’u Burusiya.
Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz we yavuze ko EU izakomeza gushyigikira Ukraine, kandi ko ibiganiro by’amahoro bigomba gutangirira ku masezerano y’agahenge.
Ni mu gihe Von der Leyen yanze igitekerezo cy’uko Ukraine yazibukira ubutaka bwayo bugahabwa u Burusiya, anagaraga ko u Burusiya bushobora gushyirirwaho ibindi bihano bikomeye.
Perezida wa Finlande, Alexander Stubb, agiye kwerekeza i Washington kugira ngo afashe gukumira ubushyamirane bushobora kuvuka hagati ya Trump na Zelensky nk’uko byagenze ubwo uyu muyobozi wa Ukraine yari aherutse muri Amerika.
Indi mpamvu itumye Perezida Stubb yerekeza muri Amerika ni ukumvisha Trump ko u Burayi butagomba guhezwa na rimwe mu biganiro byose bigamije gushakira umutekano Ukraine.
Intumwa y’u Burusiya mu bijyanye n’ubukungu, Kirill Dmitriev, iherutse kuvuga ko u Burayi buri ku gitutu gikomeye nyuma y’inama yahuje Trump na Putin.
U Burusiya busaba ko hashyirwaho amasezerano y’amahoro, mu gihe Ukraine yaba yemeye ko intara enye zigize 15% by’ubutaka bwayo zabwomekwaho burundu.
Ni intara zirimo Luhansk, Donetsk zo mu gice cya Donbas na Zaporizhzhia na Kherson zo mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Ukraine. Ibyo bikajyana no kuzibukira kwiyunga kuri OTAN kwa Ukraine.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *