Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi babiri bo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) n’umwe wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Iri teka ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 16 Ukwakira 2025 rigaragaza ko abirukanywe muri RBC ari Dr. Ndikumana Mangara Jean Louis wari umuyobozi ushinzwe kurwanya Malaria, Kabera Semugunzu Michée wari ushinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo.
Dr. Mangara yakoreraga muri RBC kuva muri Mutarama 2018. Yagezemo avuye mu bitaro bya Mugonero, aba umukozi ushinzwe gukurikirana ubwandu bwa Malaria.
Muri Nzeri 2021 ni bwo Dr. Mangara yagizwe umuyobozi ushinzwe kurwanya Malaria muri RBC. Yakoze izi nshingano kugeza muri uyu mwaka, ubwo yirukanwaga.
Kabera yinjiye muri RBC muri Gashyantare 2013 nk’umukozi ushinzwe gukurikirana ibirimo ubwandu bwa Malaria, avuye muri Minisiteri y’Ubuzima aho yari ashinzwe gusesengura amakuru.
Mu Ukwakira 2017 ni bwo Kabera yagizwe umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo. Yakoze iyi mirimo kugeza yirukanywe.
Muri RICA, hirukanywe uwari Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’imitunganyirize yabyo, Niragire Ildephonse.
Niragire yamaze igihe kinini akorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugeza muri Kamena 2020 ubwo yahabwaga inshingano muri RICA yo kugenzura ibirimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Tariki ya 11 Ugushyingo 2022 ni bwo inama y’abaminisitiri yafashe umwanzuro wo kugira Niragire Umuyobozi w’ishami rya RICA rishinzwe ubugenzuzi ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’itunganywa ryabyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *