ABC yahagaritse ikiganiro cya Jimmy Kimmel nyuma y’ibyo yavuze ku rupfu rwa Charlie Kirk
Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025
Televiziyo yo muri Amerika, ABC, yatangaje ko ikiganiro cyayo kizwi nka Jimmy Kimmel Live, gikorwa na Jimmy Kimmel cyahagaritswe by’agateganyo, nyuma y’uko uyu mugabo yibasiwe n’abatari bake bitewe n’ibitekerezo yatanze ku rupfu rwa Charlie Kirk.
Umuvugizi wa ABC yabitangaje ku wa 17 Nzeri 2025.
Yagize ati “Ikiganiro Jimmy Kimmel Live cyahagaritswe by’agateganyo.”
Ku wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, Kimmel yavuze ku iyicwa rya Kirk mu kiganiro cye gitambuka mu ijoro, ntibyavugwaho rumwe.
Kimmel yagize ati “Mu mpera z’icyumweru, abagize ihuriro ‘MAGA’ bashatse kwitandukanya n’uyu musore wishe Charlie Kirk, kugira ngo babyungukiremo mu buryo bwa politiki.”
‘MAGA’ bisobanuye ‘Make America Great Again’. Ni ihuriro ry’abantu bashyigikiye iki gitekerezo cya Perezida Donald Trump cyo kongera kugira Amerika igihangange.
Charlie Kirk, wari impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze, akaba n’inshuti ya hafi ya Perezida Donald Trump, yishwe ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri kaminuza ya Utah Valley. Kugeza ubu Tyler Robinson, w’imyaka 22, niwe ukurikiranyweho ubwo bugizi bwa nabi.
Visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko abantu bose bagaragaye bishimira urupfu rwa Charlie Kirk bagomba kubiryozwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *