skol
fortebet

Abdel Aziz wayoboye Mauritania yakatiwe gufungwa imyaka 15

Yanditswe: Thursday 15, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Mauritania ku wa 13 Gicurasi 2025 rwongereye igifungo cyakatiwe Mohamed Ould Abdel Aziz wayoboye iki gihugu, kigera ku myaka 15 nyuma yo kuburana ubujurire.

Sponsored Ad

Mohamed Ould Abdel Aziz yayoboye iki gihugu kuva mu 2008 amaze guhirika ubutegetsi bwa Sidi Mohamed Ould Cheikh Abdallahi. Na we yavuye ku butegetsi muri Kanama 2019.

Mu Ukuboza 2023, Abdel Aziz yahamijwe ibyaha bimunga ubukungu ndetse no gukoresha nabi ububasha yari afite nka Perezida wa Mauritania. Yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, gusa yaba we ndetse n’ubushinjacyaha barajuriye.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire, umunyamategeko we, Mohameden Ichidou, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko abacamanza bashyizweho igitutu na Leta, ateguza ko azajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.

Uyu munyamategeko yagize ati “Ni umwanzuro ugaragaza igitutu urwego nyubahirizategeko rwashyize ku bucamanza.”

Umunyamategeko wa Leta, Brahim Ebety, yagaragaje ko yashimye umwanzuro w’urukiko, ati “Ibimenyetso byose byagaragaje ko uwabaye Perezida, wayoboye igihugu cyose wenyine, yikungahaje binyuranyije n’amategeko, akoresha nabi ububasha ndetse akoresha amafaranga mu buryo butemewe.”

Abdel Aziz yasimbuwe ku butegetsi na Mohamed Ould Ghazouani wari inshuti ye, ndetse ihererekanyabubasha ryabaye mu mahoro. Urubanza rwe rwatangiye bisabwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa